
Vatikani — Nyuma y’itangazwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gaturika, haravugwa byinshi ku buryo uwo watangajwe yaba ataratsindiye amatora nk’uko bisanzwe bigenda, ahubwo ko ari uburyo bwo kubahiriza umurage w’uwahoze ari Papa mbere y’urupfu rwe.

Amakuru ava ahizewe hafi ya Vatikani aravuga ko uwo mushya yagirirwaga icyizere gikomeye na Papa wapfuye, ndetse bakaba barakoranye bya hafi ku buryo bukomeye mu myaka ye ya nyuma. Bivugwa ko uyu mushya ari we wari icyegera cya Papa, bikaba byaratumye abantu batari bake bakeka ko yari ari kumuraga ubuyobozi. Ibi bikajyana n’ukuntu, mu myaka mike ishize, uwo watangajwe nka Papa mushya yari yazamuwe mu rwego rukomeye rw’aba Karidinali, ibintu benshi bafata nk’igitangaza cyatangaga ibimenyetso by’umurage wari uteguriwe.

Ibitekerezo ku buryo yageze kuri uwo mwanya bikomeje gukwira, bamwe bibaza niba koko amatora yabaye mu bwisanzure, cyangwa niba yari uburyo bwo gushyira mu bikorwa umugambi wateguwe mbere, bikekwa ko Papa wapfuye yasize ahisemo uwo yumvaga yazamusimbura.
Mu gihe izi mpaka zicyarimo gucicikana, hari n’ibindi bikomeje gukurura impaka. Bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga byatangaje ko Donald Trump Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse kugaragaza ko yifuza ko umunyamerika yaba ari we ugirwa Papa, ibintu bitamenyerewe na gato mu mateka ya Kiliziya Gaturika. Ibi nabyo bikaba byongera imbaraga mu biganiro bivuga ko hariho igeragezwa ryo guhindura imiterere y’ubuyobozi bwa Kiliziya mu buryo bushobora no kurenga imbibi z’amategeko asanzwe agenga itorwa ry’Umushumba.

Abasesenguzi mu by’imyemerere n’imiyoborere ya Kiliziya basanga ibi bishobora guteza impaka ndende, cyane cyane ku bijyanye n’ubwisanzure n’ubusugire bw’amatora y’abapapa. Hari impungenge ko niba umuyobozi mukuru wa Kiliziya ashobora kuzamurwa ashingiye ku byifuzo by’umuntu umwe, ndetse n’ibihugu bifite ijambo rikomeye bikabigira ubushake, byateza ikibazo cy’ubwigenge bwa Kiliziya n’icyizere cy’abantu bayemera.

Gusa, ku ruhande rw’abemera Kiliziya Gaturika, hari ababyakira nk’impuhwe z’Imana, bavuga ko guhitamo umuntu wakoranye na Papa wapfuye bishobora gutanga umurongo uhamye mu nyigisho no mu buyobozi bw’itorero. Icyakora, abandi barasaba ko Vatikani yatanga ibisobanuro birambuye ku by’ayo matora kugira ngo hatagira icyangiza icyizere cy’abakirisitu hirya no hino ku isi.
Uko igihe kigenda gishira, abantu benshi barakomeza kwibaza niba koko amatora y’uyu mushya yarabaye mu mucyo, cyangwa niba hari uburyo bushya bwo kwimika Umushumba wa Kiliziya Gaturika butavugwa mu mategeko ayigenga.
