
Mu gihe umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwegereza agace ka Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Hari ibikorwa bya gisirikare bigaragaza ubwiyongere bw’ingabo z’u Burundi muri ako gace, ibintu bamwe bafata nk’igikorwa cyo “gukora deployment iteye impungenge.”

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, mu minsi yashize yagaragaje imvugo yuje ubwoba ku bijyanye n’aho ibikorwa bya AFC/M23 bigana, by’umwihariko ku karere ka Uvira. Abo mu rwego rwa gisirikare bavuga ko nibaramuka bafashe icyemezo cyo kwinjira muri Uvira, byazaba bidatinze ko icyo gace kigwa mu maboko ya AFC/M23.
Raporo zaturutse muri ako karere zivuga ko hari ibitero biherutse kugabwa ku ngabo za AFC/M23 na Twirwaneho, byakozwe n’inyeshyamba za FDLR ndetse na Wazalendo zifatanyije n’ingabo z’u Burundi. Ibi bikorwa ni byo bivugwa ko byazamuye impungenge mu buyobozi bw’i Bujumbura, bitewe n’imbaraga zikomeje kwiyongera za AFC/M23 muri ako karere.

Abatuye Uvira ndetse n’abarwanyi ba AFC/M23 bazi neza imiterere y’akarere, bikaba bitanga amahirwe yisumbuye mu bijyanye n’imirwano mu gihe yaba itangiye. Ibi bikaba bishyira igitutu ku ngabo zifatanyije zirimo iza FDLR, Wazalendo, ndetse n’iza Leta y’u Burundi, kuko aho bigeze bigaragara ko imbaraga ziri guhangana zitangana.
Mu gihe hakomeje kugaragara ibikorwa byo kwitegura intambara mu buryo bugaragara, abasesenguzi b’umutekano barasaba impande zose gushyira imbere ibiganiro hagamijwe gukumira amakimbirane ashobora gukaza umurego mu burasirazuba bwa Congo.