
Umuramyi uhagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Bosco Nshuti, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya yise “Ndishimye” mbere yo kwerekeza i Burayi mu bitaramo bya ‘Europe Tour 2025’
Umuhanzi Bosco Nshuti,Asobanura inkomoko yiy’indirimbo, yahishuye ko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo “Ndishimye” abukomora mu Abafilipi 4:4 aho hagira hati:’Mujye mwishimira mu mwami wacu iminsi yose. Yewe,nongeye kubivuga nti “Mwishime!”
Mu kiganiro uyu muramyi yagiranye na InyaRwanda, Bosco Nshuti yatangaje ko yakoze indirimbo ‘Ndishimye’ kubera ibyo Imana yakoze mu buzima bwe. Yavuze ati ‘Ndirimba ngo ndishimye ku bw’icyo Kristo Yesu yakoze mu buzima bwanjye, hanyuma akampa ubuzima bushya buvuye mu rupfu no kuzuka kwe.”
Bosco ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ari mu bitaramo bya “Euro Tour 2025” aho mu bufaransa ari tariki 17 na 18 Gicurasi 2025, Tariki 24 na 25 azakomereza Norway Gicurasi 2025, naho Poland ni Tariki 22 Kamena 2025, asoreze muri Suede tariki 31 Gicurasi no kw’itariki ya 1 Kamena 2025.
Tubibutsa ko nyuma yibi bitaramo Bosco ari gukora, tariki 13 Nyakanga 2025, hano mu Rwanda hazabera igitaramo gikomeye (Unconditional Love-Season 2) cyateguwe na Bosco nshuti, Gitegerezanyijwe amatsiko n’ abakundi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.


