
Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo za Gospel Nyarwanda no gukemura ikibazo cy’itinda ryazo, Trinity for Support (TFS) yazanye mu Rwanda umu-producer w’umuhanga (Patient For Sure) wubatse izina ritajegajega i Burundi mu gutunganya amashusho y’abahanzi bakomeye.
Uyu Producer Patient yaje mu Rwanda, agirana amasezerano y’ubufatanye na TFS (Trinity for Support), Label nshya yinjiye mu ruhando rw’abateza imbere abahanzi baramya Imana mu Rwanda. Uyu mu-producer w’umuhanga wasinyishijwe, Mugisha Patient For Sure, asanzwe ayobora Focus Studio, imwe muri studio zikomeye i Burundi.
Uyu mugabo uzwiho ubunyamwuga, umurava no kubahiriza igihe, azwi cyane mu kazi ke ko gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, aho yakoreye ibyamamare bitandukanye birimo Alvera Muhimbare, Koze Daniella, Noëlla, n’abandi.
Ubusanzwe Focus Studio iyobowe na Mugisha ni imwe mu nzu zafashije kuzamura umuziki wa Gospel i Burundi, binyuze mu mashusho y’indirimbo ateguye neza kandi ku gihe.
Nk’uko byatangajwe na Ev. Frodouard Uwifashije (Obededomu), akaba ari we Muyobozi Mukuru nka (CEO) wa TFS, kumugeza mu Rwanda byamusabye imbaraga nyinshi.
Ev. Frodouard Uwifashije Aganira na Kigali Connect yagize ati: “Byantwaye imbaraga nyinshi kugira ngo nkure uyu mu-producer i Burundi. Twashakaga umuntu uzadufasha gukemura ikibazo cy’uko abahanzi bajyaga bataka gutegereza amashusho igihe kirekire. Mugisha ni umwe mu ba-producers bakomeye i Burundi, afite ubuhamya bwiza, akunda akazi, yubaha abakiriya kandi azi gucunga neza igihe.”
Mugisha Patient For Sure yaje mu Rwanda agirana na TFS ku bijyanye n’ amasezerano y’ubufatanye (partnership agreement), ndetse anagirwa umuyobozi wa Label ya TFS. Ni igikorwa kigaragaza ko TFS yihaye intego yo gukemura ibibazo byari bimaze igihe byugarije abahanzi, cyane cyane mu bijyanye n’itinda ry’amashusho.
TFS kandi ifitanye amasezerano n’indi Label yitwa Unlimited Record, izwiho gutunganya amashusho y’indirimbo mu buryo bw’umwuga. Icyo izayifasha, ni ukuyamamariza ibikorwa.
Mu kunguka abandi bafatanyabikorwa, TFS yakiriye n’undi musore w’umuhanga mu ikoranabuhanga, uzwiho ubunyamwuga mu gukora ama-website, Mugisha Rambert Uzwi nka Nyawe Lamberto, akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Kigali Connect.” Lamberto ni amaboko TFS yungutse mu gufasha abakiriya ba TFS kuzamura imbuga nkoranyambaga zabo ndetse n’iza TFS.

TFS ikomeje kwagura ibikorwa byayo no gushyira imbaraga mu bwiza bwa serivisi. Icyerekezo ni ugukorera Imana mu buryo bugezweho kandi bufasha umuhanzi kubaho mu cyubahiro no gutanga ubutumwa mu buryo bwiza.







Umva KC Radio hano