×

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame, arasura Kazakhstan  nkuko bitangazwa na guverinoma y’iki gihugu.

Nkuko kinyamakuru The Astana Times cyabitangaje, kivuga ko urugendo rwa Perezida Kagame ruzatangira kuva tariki ya 28 kugeza 29 Gicurasi 2025.

Gitangaza ko abayobozi b’ibihugu byombi bazaganira ku iterambere ry’ubufatanye ndetse n’umubano hagati y’ibihugu byombi hanasinywe amasezerano y’ubufatanye.

Uru rugendo rwa Perezida Kagame kandi, rugiye kuba nyuma yaho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, kuwa 26 Gicurasi uyu mwaka, agiriye uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu.

Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, ku bufatanye buri hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu  ,Politiki ,’Umuco, ndetse n’ibijyanye no gufasha kiremwamuntu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kazakhstan ariwe Murat  Nurtleu , yatangaje ko bafata u Rwanda nk’igihugu cy’inshuti.

Yagize ati:“ Dufata u Rwanda  nk’igihugu cy’inshuti kandi n’umufatanyabikorwa ukomeye muri Afurika. Mfite ikizere ko guhuza imbaraga bizashimangirwa n’urugendo rwa Perezida Kagame, ruzaba  rwerekana  urugendo rushya rw’umubano hagati y’u Rwanda na Kazakhstan.”

Umubano w’igihugu cy’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga umuntu ugomba kuruhagararira muri icyo gihugu mu 2016.

Kazakhstan, ni igihugu kinini kidakora ku nyanja giherereye ahanini muri Aziya yo Hagati, kikagira n’agace gato mu Burayi bw’Iburasirazuba.

Gihana imbibi n’ibihugu birimo u Burusiya mu Majyaruguru no mu Burengerazuba, u Bushinwa mu Burasirazuba, Kyrgyzstan mu Majyepfo y’Iburasirazuba, Uzbekistan mu majyepfo, na Turkmenistan mu majyepfo y’Iburengerazuba.

Umurwa mukuru wa Kazakhstan ni Astana, mu gihe Umujyi munini wa Almaty, ari wo ukorerwamo ubucuruzi n’ibijyanye n’umuco.

Umurwa mukuru wa Kazakhstan Astana.
Min. Nduhungirehe yahuye na mugenzi we wa Kazakhstan

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Melissa’ iherutse kucyibasira. Amakuru IGIHE ikesha...

Read out all

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 batorotse nyuma yo gutsindwa na M23, bari guhigwa.

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano z’igihugu cyabo, bazira gutoroka akazi ka gisirikare nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika...

Read out all

Rutaremara yashinje Tshisekedi kugura abanyamahanga bakamufasha gukora ‘Jenoside’

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agura abanyamahanga kugira...

Read out all

Ingingo Abadepite bashingiyeho bemeza Itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ryakuruye impaka

Ku wa 5 Mutarama 2026, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, icyemezo cyakiriwe n’impaka nyinshi mu baturage haba kuri...

Read out all

Yahungiye mu Rwanda nyuma yo gusambanywa n’abarenga 100: Agahinda k’uwandujwe Sida FDLR

Kenshi iyo havuzwe uburyo ubutegetsi bwa Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo bwimitse urwango ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, hari ababikerensa...

Read out all

Minisitiri Bizimana yasabye abantu kurwanya imvugo z’urwango n’iza politiki ishingiye ku ivanguramoko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko hari abantu bayobowe n’urwango n’ivanguraruhu bagoreka nkana igisobanuro cy’ijambo “Ubwenge”, bakarihuza n’inabi,...

Read out all