
Umubyeyi w’umuhanzi Chriss Eazy, yitabye Imana mu Gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kanama.
Umuhanzi ufite izina riremereye cyane muri muzika Nyarwanda Chriss Eazy, ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we.
Amakuru y’urupfu rw’ umubyeyi we, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 kamena 2025, binyujijwe kuri Instagaram ya Chriss Eazy aho yashyizeho Amashusho ari kumwe n’ umubyeyi we aherekeshejwe n’ amagambo agira ati” Sweetheart this was not the time nukuri”(iki sicyo cyari igihe) arangishe ashyiraho aka Emoji k’Umutima utukura.
Aya makuru kandi yashimangiwe na Junior Giti, uzwiho gufasha Chriss Eazy mu bikorwa bye bya Muzika. Aho yagize ati”R.I.P Mama Kade, My friend, My Sister, Our Mum, Imana ikwakire mubayo.
Urwibutso kuri Mama Chriss Eazy
Ubwo yaganiraga n’umuhungu we Chriss Eazy yamusabye ko yagaruka ku nkuru y’uburyo imbwa yamukijije uyu muhanzi yitsa ku mpamvu akunda imbwa by’akataraboneka. Yagarutse ku bihe by’ubuto bwe avuga ko Nyirakuru wa Chriss Eazy yari umucuruzi mu myaka yo hambere na Sekuru akaba yarubakishaga amazu.
Muri ibyo bihe Mama wa Chriss Eazy nk’imfura ni we witaga ku bavandimwe bandi iyo ababyeyi babaga badahari.
Uyu mubyeyi yavuze ku nkuru y’ibyamubayeho umunsi umwe bari badahari.
Avuga ko bari batuye ahitwa Kabusunzu yasigaye mu rugo hakaba umugabo wazaga iwabo kuhafatira amafunguro.
Acunga ababyeyi bagiye aramuhamagara amusaba ko yagenda akagura Fanta ebyiri, azizanye ngo uyu mugabo yamusabye ko bakwicarana bagasangira.
Mama Chriss Eazy abyanze agiye gusohoka umugabo aramukurura ashaka kumufungirana.
Imbwa yari ihari yitwaga Byihorere ihita ibibona ko ishyamba atari ryeru irasimbuka iba icakiye wa mugabo iramurya imuciraho imyenda umubyeyi arusimbuka atyo.
Iy’inkuru ikaba ariyo shingiro ryo kuba Chriss Eazy akunda imbwa anayitunze kuko urumva iyo itahaba uyu mubyeyi ibyari bigiye kumubaho byari agahoma munwa.
Uyu mubyeyi Imana imwakire mubayo.
