×
In

Umuryango FPR Inkotanyi wasinyanye amasezerano n’Ishyaka Communist Party of China, agamije kongera imbaraga mu mikoranire nyuma y’imyaka ikabakaba 20 impande zombi zifitanye umubano mwiza.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena 2025, harimo ayo gufatanya no gusangira ubumenyi mu byo kubungabunga ingoro ndangamuco n’amateka, n’andi agamije gushinga Ishuri rya Politiki mu Rwanda.

Umujyanama Mukuru w’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Musoni Protais, yabwiye RBA ko aya masezerano azafasha impande zombi mu gukomeza kwagura umubano n’ubufatanye.

Mu isinywa ry’aya masezerano, Ishyaka Communist Party of China ryari rihagarariwe na Hao Huijie, uyoboye itsinda riri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Mbere yo gushyira umukono kuri aya masezerano, uwari ukuriye Intumwa z’ishyaka CPC, ari naryo riri ku butegetsi mu Bushinwa, HAO Huijie, n’itsinda ayoboye, basuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, batemberezwa ibice birugize, basobanurirwa amateka ndetse banabona umwanya wo kunamira imibiri y’abarushyinguyemo.

Banasuye kandi Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ku Kimihurura, aho basobanuriwe uko urugamba rwagenze rwo guhagarika Jenoside, bigizwemo uruhare n’Ingabo za APR, zahoze ari iz’Umuryango FPR Inkotanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

In

Inzego z’umutekano zatanze imyirondoro y’umugabo wafashwe yangize imodoka mu Mujyi wa Kigali

Inzego zishinzwe umutekano zatanze umwirondoro w’umugabo wafashwe videwo amenagura ibirahure by’imodoka mu Mujyi wa Kigali. Batangaje ko uyu ari umugabo w’imyaka 41...

Read out all
In

Umusore w’imyaka 19, yarohamye  muri Nyabarongo

Muhanga: Kwizera Emmanuel w’Imyaka 19 y’amavuko wari ushoreye inka ayijyanye mu isoko yarohamye mu mugezi wa Ngabarongo. Kwizera Emmanuel ni mwene Uwizeyimana...

Read out all
In

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa wa nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga, yatabarutse afite imyaka 93

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1896 na 1931, yatabarutse ku wa Mbere tariki...

Read out all
In

Col Rwagasana Sankara na Viviane Mukakizima bahawe imirimo mishya na Perezida Kagame.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagize Col Régis Rwagasana Sankara Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, mu gihe Viviane...

Read out all
In

Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana ku myaka 64.

Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize...

Read out all
In

Impamvu 5 Perezida Kagame akoresha Siporo mu kongera isura y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwigarurira umwanya ku rwego mpuzamahanga, siporo yabaye kimwe mu bikoresho by’ingenzi Perezida Paul Kagame akoresha mu kongera...

Read out all