×
In

Umugore wari mu bagenzi 18 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Ngororero, yapfuye akigera ku bitaro bya Kabaya, abandi baracyitabwaho n’abaganga.

Amakuru atugeraho avuga ko Iyo modoka ya Toyota Hiace itwara abagenzi yakoze impanuka ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Kamena 2025 ubwo yavaga mu isantere ya Kabaya yerekeza mu isantere ya Ngororero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro, Musabyimana Japhet, yavuze  ko iyo mpanuka ari iya kane ihabereye mu mezi atandatu ashize, hagakekwa ko abashoferi bahagera bamaze kwirara kubera ko ikoni riberamo izo mpanuka, riba ritagaragara neza.

Yagize ati “Urebye mbere y’uko ugera ahabera izo mpanuka no muri uku kwezi, haguye imodoka yari itwaye abagororwa ibajyanye ku bitaro bya Kabgayi, iyo ugiye kuhagera hateye neza abashoferi bakiruka, bakagera muri iryo koni rikabatungura bakarenga umuhanda. Imiterere y’umuhanda no kwirara kw’abashoferi ni byo nyirabayazana w’izo mpanuka”.

Yakomeje agira ati “Hari abarimo kwitabwaho ku bitaro bya Kabaya, hari n’abagiye koherezwa mu bitaro i Kigali. Turakeka ko haba hari uwamaze gupfa, hari n’aboherejwe ku bitaro bya Ruhengeri.”

Uyu Musabyimana asaba abakoresha umuhanda Ngororero-Mukamira kwitwararika mu makorosi yo mu misozi ya Hindiro na Kabaya, kuko ahabereye iyo mpanuka hateye nabi kandi bimaze kumenyerwa ko imodoka nyinshi zihagwa.

Imana yakinze akaboko, benshi bari gupfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

In

Inzego z’umutekano zatanze imyirondoro y’umugabo wafashwe yangize imodoka mu Mujyi wa Kigali

Inzego zishinzwe umutekano zatanze umwirondoro w’umugabo wafashwe videwo amenagura ibirahure by’imodoka mu Mujyi wa Kigali. Batangaje ko uyu ari umugabo w’imyaka 41...

Read out all
In

Umusore w’imyaka 19, yarohamye  muri Nyabarongo

Muhanga: Kwizera Emmanuel w’Imyaka 19 y’amavuko wari ushoreye inka ayijyanye mu isoko yarohamye mu mugezi wa Ngabarongo. Kwizera Emmanuel ni mwene Uwizeyimana...

Read out all
In

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa wa nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga, yatabarutse afite imyaka 93

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1896 na 1931, yatabarutse ku wa Mbere tariki...

Read out all
In

Col Rwagasana Sankara na Viviane Mukakizima bahawe imirimo mishya na Perezida Kagame.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagize Col Régis Rwagasana Sankara Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, mu gihe Viviane...

Read out all
In

Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana ku myaka 64.

Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize...

Read out all
In

Impamvu 5 Perezida Kagame akoresha Siporo mu kongera isura y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwigarurira umwanya ku rwego mpuzamahanga, siporo yabaye kimwe mu bikoresho by’ingenzi Perezida Paul Kagame akoresha mu kongera...

Read out all