
Myugariro w’Ikipe y’igihugu, Amavubi, ukina ku ruhande rw’iburyo, Omborenga Fitina, wari umaze umwaka muri Rayon Sports, yasubiye mu ikipe ya APR FC.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yemeje ko uyu mukinnyi yagarutse yayigaritsemo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2025.
Iyi kipe yanditse kuri X iti “Omborenga Fitina agarutse mu rugo gusoza ibyo atasoje.”
Omborenga yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2024, nyuma yo kuva muri APR FC aho yari amaze irindwi.
Ubwo yageraga muru Rayon Sports yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Nyuma yaje kwandikira iyi kipe ayisaba gusesa amasezerano, ashinja iyi kipe batazira Gikundiro kutubahiriza amasezerano.
Omborenga agiye muri APR FC asangayo abandi bakinnyi b’abanyarwanda barimo Bugingo Hakim na Iraguha Hadji bavuye muri Rayon Sports.
Hari umuzamu Hakizimana Adolphe wavuye muri As Kigali na Ngabonziza Pacifique ukina hagati mu kibuga akaba yavuye mu ikipe ya Police FC, bose binjiye muri iyi kipe mu igura ry’iyi mpeshyi y’uyu mwaka.

