×
In

Nyirazaninka Olive w’imyaka 29 ukomoka mu Karere ka Nyabihu yasanzwe mu i santere y’ahitwa mu Rusisiro rwa Cyenda, yapfuye aziritse igitambaro mu maso.

Ibi byabereye mu Murenge wa wa Bigogwe, Akagari ka Basumba ho mu Mudugudu wa Ngando, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, tariki 23 Kamena 2025, .

Amakuru agera ku kinyamakuru IGIHE ni uko Nyirazaninka yakomokaga mu Mudugudu wa Kageri, Akagari ka Bukinanyana ho mu Murenge wa Jenda, ndetse abarinzi b’iyi santere ari bo basanze yishwe aziritswe igitambaro mu maso.

Nyirazaninka yageze muri iyi santere mu mpera za 2024, aje gucuruza akabari, ariko akodesha n’indi nzu yo guturamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Nsengimana Jean Claude, yahamirije ikinyamakuru IGIHE aya makuru.

Ati “Umurambo wabonwe mu ma saha y’ijoro duhita duhamagaza inzego zishinzwe umutekano. Hari abafashwe bari gukorwaho iperereza.”

Gitifu Nsengimana yasabye abaturage kwirindira umutekano, buri wese akaba ijisho ry’umuturanyi.

Yemeje kandi ko abafashwe barimo gukurikiranwa na RIB yo ku rwego rw’Akarere ari na yo yabataye muri yombi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Kigo nderabuzima cya Bigogwe, mbere y’uko ushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

In

Inzego z’umutekano zatanze imyirondoro y’umugabo wafashwe yangize imodoka mu Mujyi wa Kigali

Inzego zishinzwe umutekano zatanze umwirondoro w’umugabo wafashwe videwo amenagura ibirahure by’imodoka mu Mujyi wa Kigali. Batangaje ko uyu ari umugabo w’imyaka 41...

Read out all
In

Umusore w’imyaka 19, yarohamye  muri Nyabarongo

Muhanga: Kwizera Emmanuel w’Imyaka 19 y’amavuko wari ushoreye inka ayijyanye mu isoko yarohamye mu mugezi wa Ngabarongo. Kwizera Emmanuel ni mwene Uwizeyimana...

Read out all
In

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa wa nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga, yatabarutse afite imyaka 93

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1896 na 1931, yatabarutse ku wa Mbere tariki...

Read out all
In

Col Rwagasana Sankara na Viviane Mukakizima bahawe imirimo mishya na Perezida Kagame.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagize Col Régis Rwagasana Sankara Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, mu gihe Viviane...

Read out all
In

Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana ku myaka 64.

Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize...

Read out all
In

Impamvu 5 Perezida Kagame akoresha Siporo mu kongera isura y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwigarurira umwanya ku rwego mpuzamahanga, siporo yabaye kimwe mu bikoresho by’ingenzi Perezida Paul Kagame akoresha mu kongera...

Read out all