
Ubukwe bw’umuhanzikazi Ishimwe Vestine n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo bwabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2025, bwari ubwo ku rwego rwo hejuru, bwari bubereye ijisho, kandi bugaragaramo udushya twihariye twanyuze imitima y’ababwitabiriye.
Ibi birori byabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena i Rusororo, byitabirwa n’abantu batandukanye barimo abavandimwe, inshuti, abahanzi, abanyamakuru n’ibindi byamamare, harimo n’abaturutse muri Burkina Faso, igihugu cya Idrissa.
N’ubwo aba bombi bari basezeranye mu mategeko muri Mutarama 2025, ubu bukwe bwabaye ubwa nyuma bwo gusezerana imbere y’Imana, bwari bukubiyemo ibirori by’ubusabane birimo gusaba no gukwa, gusezerana n’ukwakira abashyitsi byose bibera ahantu hamwe.
Vestine yinjiriye mu cyumba cyaberagamo ibirori aherekejwe n’abasaza be babiri, mu gihe murumuna we Dorcas Kamikazi, basanzwe banaririmbana, yari mu bakobwa bamuherekeje. Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru, kuko Saa Mbiri za mu gitondo abantu barenga 100 bari bamaze kugera aho ibirori byabereye, ibintu bitari bisanzwe mu mihango yo gusaba no gukwa.
Lion Imanzi ni we wari Umushyushyarugamba, ukoresha indimi eshatu, Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda, mu rwego rwo gufasha abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye kumva ibirori.
Ibirori byasussurukijwe n’Itorero Inyamibwa, rizwiho guteza imbere umuco Nyarwanda, ryazanye imbyino n’indirimbo za Kinyarwanda zatumye abari aho babyina n’ibyishimo byinshi.
Vestine yatanze impano zitandukanye ku nshuti n’abamufashije mu rugendo rw’umuziki we, zirimo Murindahabi Irénée umujyanama we, Dorcas Kamikazi, Chriss Eazy wabakoreye amashusho y’indirimbo, Niyo Bosco wabandikiye indirimbo nyinshi ndetse na Producer Santana Sauce wakoze indirimbo nyinshi z’amajwi.
Na Idrissa kandi yagaragaje ko ashima imiryango yombi, atanga impano kuri Sebukwe na Nyirabukwe, abashimira uko bareze umugeni we.
Mu byagaragaye nk’udushya, harimo uko Dorcas yaje mu gitondo cya kare agahita asubira hanze mbere y’uko ibirori bitangira, n’uko Goshen Choir, korali y’iwabo ya Vestine na Dorcas, yahawe protokole yihariye nk’ikimenyetso cy’ishimwe ku ruhare yagize mu burere bwabo mu muziki.
Vestine na Dorcas ni abavandimwe bavuka mu Karere ka Musanze, bakaba baratangiye kuririmba bakiri bato mu rusengero, bagakorana n’inzu ifasha abahanzi ya MIE Empire kuva mu 2020.
Ubukwe bwabo bugaragaje urwego bagezeho nk’abahanzi bahuje ubuhanzi n’indangagaciro, ndetse bwabaye intangiriro y’urugendo rushya rwa Vestine mu buzima bw’urugo.
