
Perezida Kagame yashimiye Trump wa Amerika ku ruhare rwe mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’umutekano muke mu karere, anenga imyitwarire ya Kongo ku masezerano y’amahoro
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye uruhare n’umuhate wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Donald Trump mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano mu karere, anenga kutubahiriza amasezerano ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuzuza ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinywe ku wa 27 Kamena hagati y’u Rwanda na RDC, ariko ko bizaterwa n’uko n’uruhande rwa Congo rubyitwaramo.
Yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera ko rubuzwa amahoro n’abarenze ku byo bemeranyije, ashimangira ko hazakomeza gushakwa inzira zose zo kurinda Abanyarwanda.
Yashimye by’umwihariko ubuyobozi bwa Trump kubera ko bwatekereje kuri politiki, umutekano n’ubukungu icyarimwe, mu gihe abandi bayobozi babanje bibandaga ku bukungu gusa.
