
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nyakanga 2025, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yagaragaje ko imyiteguro y’igitaramo cye gikomeye yise “Unconditional Love Live Concert” yarangiye.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 13 Nyakanga 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).
Ni igitaramo kizasiga amateka, kuko kizarangwa no kumurika Album ye ya kane yise “Ndahiriwe”, igizwe n’indirimbo 10 zirimo izimaze gusohoka nka Ndahiriwe, Ndatangaye, Jehovah, Ni muri Yesu n’izindi yakoze afatanyije n’abahanzi nka Aime Uwimana, Ben & Chance, Tracy na René. Zimwe muri zo zizafatirwa amashusho mu gitaramo nyirizina.
Bosco yavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kuri 95%, kuko yatangiye kugitegura guhera muri Gashyantare 2025. Ati: “Ni ubwa mbere ngiye gukora igitaramo ndi umugabo washinze urugo. Kandi ni iby’agaciro kongera kugikorera Camp Kigali aho natangiriye. Byose mbibonamo umugisha.”
Bosco Nshuti azafatanya ku rubyiniro n’abandi baramyi bakomeye barimo Aime Uwimana na Ben & Chance, avuga ko yahisemo gukorana na bo kuko basanzwe ari abaramyi b’Imana bafite igikundiro n’umwuka w’Imana. Yagize ati: “Icya mbere ni uko ari abaririmbyi beza, batanga ibintu bifite ireme. Ntabwo mu Rwanda dushobora gukorana na bose icyarimwe, ariko buri gihe ndasenga, Imana ikampa abo tugomba gukorana muri ‘season’ runaka. Ubu ni bo Imana yashatse ko dukorana.”
Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gukorana na bo cyatangiye mbere y’uko na Album “Ndahiriwe” itangira gukorwa, bityo ubwo bucuti bwagaragaje ko hari umugambi w’Imana mu mushinga we w’ivugabutumwa.
Imvano y’izina Unconditional Love
Bosco yasobanuye ko yahisemo kwita igitaramo cye “Unconditional Love” kuko ashaka kugaragaza urukundo rw’Imana rutagira imipaka. Ati: “Imana yadukunze tutaraba beza, nta kiguzi twatanze. Iyo ni yo ‘Unconditional Love’, urukundo rutagira imipaka.”
Yakomeje avuga ko uko agenda akura mu muhamagaro, agenda agira ihishurirwa ryimbitse ry’icyo Imana imushakaho. Yagize ati: “Ntabwo ndirimba kuko nshaka indirimbo nshya, ndirimba kubera icyo Imana inyereka. Igihe kinini numva nshishikajwe no kuvuga ku rukundo rw’Imana n’umusaraba wa Kristo.”
Amatike n’ibiciro
Amatike y’igitaramo amaze gusohoka, akaba aboneka ku rubuga rwe: www.bosconshuti.com, ndetse no mu bice bitandukanye bya Kigali. Ibyiciro by’amatike ni ibi:
- Bronze: 5,000 Frw
- Golden: 10,000 Frw
- Silver: 20,000 Frw
- Platinum: 25,000 Frw
- Table (8 pax): 200,000 Frw
Aho amatike aboneka: Samsung 250 (mu Mujyi no ku Kisimenti), Sinza Coffee (Kinamba), Air Watch (hafi ya Simba Town), Camellia (CHIC, Kisimenti na kwa Makuza), ndetse no ku biro bya InyaRwanda.com muri La Bonne Adresse.
Abakeneye gufata amatike mu buryo bwihuse bashobora guhamagara: 0788880901 cyangwa 0788543650.
Peace Nicodeme, umuhuzabikorwa wungirije w’iki gitaramo, yavuze ko Imana iri gutegura ibintu bikomeye binyuze mu muramyi Bosco Nshuti, avuga ko bazirikana umurongo n’inshingano bifitiye abitabira iki gikorwa cy’ivugabutumwa.
Bosco Nshuti amaze imyaka 10 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yaratangiriye mu makorali nka Silowamu ya ADEPR Kumukenke na New Melody, atangira kuririmba ku giti cye mu 2015. Afite Album eshatu zashyizwe hanze: Ibyo Ntunze, Umutima, na Ni Muri Yesu.
Azwi cyane mu ndirimbo nka Umutima, Utuma Nishima, Nzamuzura, Uranyumva, Isaha y’Imana, Ntacyantandukanya, Dushimire, n’izindi zirenga 50 zamaze kujya ahagaragara.
