
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Connect, yatanze ibisobanuro birambuye ku mushinga mushya wa filime yabo, igaragaza ubuzima bwo ku kazi, uburyo ubuyobozi bwitwara, n’amakosa akunze gukorwa mu gutanga akazi.
Zoliva yagize ati: “Iyi filime irerekana uburyo bamwe mu bayobozi b’akazi bagatanga imirimo batitaye ku bumenyi, ahubwo bagendeye ku kimenyane no kuri ruswa. Harimo kandi ubutumwa ku mubano wo ku kazi n’uko abantu bahinduka igihe bamaze kubona inshingano.”
Itegurwa ryayo n’umwihariko wayo
Iyi filime yatunganyirijwe i Musanze Hanga Hub, ahari icyicaro cya Zoliva n’itsinda rye. Irangwa n’umwihariko utari usanzwe uboneka mu mafilime y’iwacu. Yongeyeho ati: “Irateguwe neza kuva mu nkuru kugera mu mashusho. Imikinire na yo irihariye, editing ni iy’ikirenga, ni filime ifite ireme riri hejuru.”
Abagize uruhare mu ikorwa ryayo
Zoliva amaze imyaka itatu akora sinema. Filime nshya bayikoranye n’itsinda rigizwe n’abantu 15, aho 6 muri bo ari bo bakinnyi nyamukuru. Bose bakomoka mu Karere ka Musanze, aho bakorera ibikorwa byabo bya buri munsi.
Ni ibice bikomeza
Uyu mushinga si umwe urangira utyo. Uko Zoliva yabitangaje, ni filime y’uruhererekane izakomeza igice ku kindi. Yasobanuye ati: “Ni ibice bikomeza. Twifuza ko ubutumwa buyirimo butagera gusa ku muntu umwe, ahubwo buhura n’ubuzima bwa benshi mu buryo butandukanye.”
Impamvu itandukanye n’izindi filime
Nubwo ashima ko filime nziza ziriho, Zoliva avuga ko filime ye izasiga igikundiro gikomeye ku bayirebye. Yagize ati: “Naho byaba bibaho ko utabona filime nziza, dufite icyizere ko nureba iyi yacu, uzahita wumva ko hari imbaraga nyinshi zayigiyemo. Imyandikire yayo, imitegurire y’amashusho, no gukinwa kwayo si ibisanzwe.”
Reba integuza y’iyi filime: