
Mu gihe benshi bibanze ku izina rya album no ku buhanga bw’abahanzi nyiri ubwite, Nel Ngabo na Platini P, hari byinshi bitavuzwe bihishe inyuma ya Vibranium.
Iyi album ifite umwihariko w’uko yubakiwe ku bufatanye n’urubyiruko rwigisha cyangwa rwigira umuziki ku Ishuri rya Muzika rya Nyundo, by’umwihariko abanyeshuri n’abarangije bahabwa amahirwe yo kugaragaza impano zabo.
Nk’uko Platini yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 11 Nyakanga 2025, imwe mu ndirimbo z’iyi album zafatiwe muri studio za Nyundo, ahasanzwe hakorerwa imyitozo n’amasomo y’umuziki. Si aho gusa, ahubwo Platini yavuze ko abanyeshuri bayo bahawe amahirwe yo gutanga ibitekerezo no kugira uruhare mu miririmbire, mu byuma bya muzika, no mu gutunganya amajwi.
“Twifashishije abahanga bato bo muri Nyundo. Byari bikenewe ko n’urubyiruko rubona urubuga. Badufashije mu buryo butandukanye. Byatwigishije ko umuziki ari ubumwe, atari umuntu umwe gusa.”- Platini.
Nubwo album irimo amazina amenyerewe nka Butera Knowless, Mamba, na Da Rest, ibyavuzwe gake ni uko uyu mushinga wakoranywe n’abarenga 20 mu buryo bwa tekinike, harimo abatunganya amajwi, band, backing vocalists, n’abandi.
Producer Devydenko, washimangiwe na Ishimwe Clement wa Kina Music, yatangaje ko iyi ari imwe mu mishinga ikomeye yakoze, avuga ko byamusabye imbaraga, ubuhanga n’ubwitonzi kugira ngo yuzuze ibyo aba bahanzi bifuza.
Clement ati: “Devydenko yanyeretse ubuhanga budasanzwe, yarakoze ibintu biremereye. Iyi album nayo tuyifata nk’umushinga mugari. Turacyategura amashusho n’ibitaramo bizakurikiraho.”
Kina Music yemeje ko ibikorwa bijyanye na Vibranium byahaye akazi abantu benshi, barenga 20 mu by’itunganywa, ndetse abarenga 30 mu bijyanye no gufata amashusho, byerekana ko umuziki ushobora kuba n’ishingiro ry’imibereho y’abantu benshi.
Clement yavuze ko baganira n’abafatanyabikorwa mu Gihugu imbere no hanze yacyo ngo babashe gutegura ibitaramo bifasha abahanzi kubona amafaranga, ariko kandi bikagirira umumaro abakunzi babo.
“Turashaka ibitaramo bituma abafana babona abahanzi imbonankubone, ariko n’abahanzi bagashobora kwinjiza amafaranga. Umuziki ni umwuga, si impano gusa.”- Clement.
