
Igisirikare cya Israel, IDF, cyashinjwe kurasa ku nyubako ya Kiliziya imwe rukumbi ibarizwa mu Ntara ya Gaza muri Palestine, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu avuga ko bayirashe batabigambiriye.
Ni igitero cyagabwe ku wa Kane tariki ya 17 Nyakanga 2025, ubwo ingabo za Israel zarasaga muri Gaza ibisasu bimwe bikagwa ku nyubako ya Kiliziya.
Kiliziya Gatolika mu Isi, yavuze ko mu bantu bakomeretse barimo na padiri w’iyi kiliziya Gabriel Romanel.
Amahanga yamaganye iki gitero, aho Papa Léon wa 14 yavuze ko “ababajwe cyane no kumenya iki gitero cyishe kikanakomeretsa abantu.”
Giorgia Meloni, Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani, yamaganye Israel kuri iki gitero avuga ko “ibitero Israel imaze amezi ikora ku baturage b’abasivile bitakwihanganirwa”.
Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko bicuza cyane kuri icyo gitero, avuga ko cyayobye. Mu itangazo yasohoye yanditse ati “Buri buzima bw’inzirakarengane butakaye biba ari icyago. Twihanganishije imiryango.”
Yavuze ko bari gukora iperereza kandi bashishikajwe no kurinda abaturage n’ahantu hatagatifu.
Uwo munsi kandi abandi bantu barenga 20 muri Gaza bishwe mu bitero bitandukanye bya Israel. Abantu barenga ibihumbi 60 barimo Abanyepalestine 58,313 n’abanya-Israel 1900, bamaze gupfa kuva mu Kwakira 2023, ubwo igisirikare cya Israel cyatangizaga ibitero muri Gaza byo kwihimura nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas bari binjiye imbere muri Israel bakica abantu abandi bagashimutwa.
