×

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi hasakajwe amashusho ateye ubwoba agaragaza  umutoza w’inyamaswa zo mu mazi witwa Jessica Radcliffe ari gukinira mu mazi n’ifi nini yo mu bwoko bwa orca (killer whale) yitwa Adolph. Inkuru yashimangiraga ko iyo fi yamumize nyamara ngo yari amaze igihe kitari gito ayirera.

Amashusho, yakwirakwijwe ku mbuga nka Facebook, TikTok, na X (Twitter), yateje impaka n’ubwoba, benshi bibaza uburyo inyamaswa yorowe ishobora kugambanira uyifite.

Ubusesenguzi bwavuye mu binyamakuru
Ibitangazamakuru bikomeye birimo NDTV, The Sun, Times of India, na Economic Times byatangiye gukora iperereza ku kuri kw’iyi nkuru. Ibyavuyemo byatangaje benshi:

  • Nta kigo cya “Pacific Blue Marine Park” gihari aho byavugwaga ko Jessica Radcliffe yakoreraga.
  • Nta gihamya gihari ko Jessica Radcliffe yabayeho cyangwa yakoze nk’umutoza w’ifi mu kigo icyo ari cyo cyose.

Amashusho yakoreshejwe yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) n’uburyo bwo guhindura amashusho buzwi nka deepfake, bigamije gutuma bigaragara nk’aho ari ukuri.

Kuki byakwirwakwiye cyane?
Abasesenguzi batandukanye bo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko iyi nkuru yanyuze benshi kuko ishimangira igitekerezo gikunze kwitabwaho n’abantu: “inyamaswa ishobora kugambanira uyirera”. Izina ry’ifi Adolph naryo ryafashije gutuma iyi nkuru igera kure, bitewe n’uko ryumvikanye mu buryo butangaje.

Ubushakashatsi ku bijyanye n’imyitwarire ya killer whales(Orca)
Abahanga mu by’inyamaswa zo mu mazi bagaragaje ko killer whales (orca) mu by’ukuri atari ibisanzwe kwibasira abantu, cyane cyane izirerewe mu bigo by’amazi. Bavuga ko inkuru ya Jessica Radcliffe ikwiye gufatwa nk’urugero rw’uko amakuru y’ibinyoma ashobora gutera urujijo no kubangamira kumva ukuri ku nyamaswa.

Bitewe n’uko nta gihamya gifatika cyatanzwe, n’ubuyobozi bw’ibigo bikora ubushakashatsi ku marorerwa ya AI bwasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga gusesengura amakuru mbere yo kuyemera cyangwa kuyasakaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Imbangukiragutabara zaciwe miliyoni 46Frw kubera gukora impanuka nta bwishingizi

Umwaka ushize wa 2025, imodoka esheshatu zitwara abarwayi zizwi nk’imbangukiragutabara zaciwe amafaranga Miliyoni 45.6Frw kubera gukora impanuka zidafite ubwishingizi bw’ibinyabiziga. Nibakure Florence...

Read out all

APR FC yasangiye n’abakomeye nyuma yo kugarika Rayon Sports

Nyuma yo utsinda Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino wa Super Coupe 2025, abakinnyi b’ikipe y’Ingabo basangiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,...

Read out all

Abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikubye karindwi mu mwaka umwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko umubare w’abagabo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikamenyekana bavuye kuri 349 mu 2023 bagera kuri 2748...

Read out all

Djihad n’abo bareganwa batakambiye urukiko barusaba kubarekura by’agateganyo

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2025 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, haburanishirijwe urubanza rw’Ubujurire Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad n’abo bareganwa baburanaga...

Read out all

Ni umujyi urabagirana: Kigali yitegura kwizihiza Noheli n’Ubunani twabateguriye Amafotomeza

Iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani iri mu ya mbere yizihizwa na benshi ku Isi ku buryo imyiteguro yayo itangira kugaragara na mbere...

Read out all

Rusizi: Yabyutse asanga inzu bayitoboye bamwiba ibirimo televiziyo

Ngoboka Joël utuye mu Mudugudu wa Makambi, Akagari ka Karenge,Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi ubwo yari abyutse saa kumi n’imwe...

Read out all