
Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Urukiko Rukuru rw’igisirikare rwa Kinshasa gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019.
Ubu busabe bwatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru mu Bushinjacyaha bw’igisirikare, Lt Gen Likulia Bakumi Lucien-René, kuri uyu wa 22 Kanama ubwo uru rubanza rwapfundikirwaga.
Lt Gen Likulia yasobanuye ko Kabila yagize uruhare rukomeye mu byaha “byakozwe” n’ihuriro AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo kuko ngo ni umuyobozi waryo.
Kabila ashinjwa ibyaha by’intambara birimo kugaba ibitero ku basivili, ku nkambi, ku bitaro, ku mashuri, ubuhotozi, gusahura ndetse kugambanira igihugu.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu bimenyetso bihamya ko Kabila yakoze ibi byaha harimo ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari muri Afurika y’Epfo muri Werurwe n’uruzinduko yagiriye mu mujyi wa Goma na Bukavu igenzurwa na AFC/M23.
Icyakoze, mu kiganiro Kabila yagiriye muri Afurika y’Epfo, yahakanye kuba umufatanyabikorwa wa AFC/M23, asobanura ko iyo aba afasha iri huriro, intambara yari gukomera kurusha uko imeze ubu.
Yabwiye umunyamakuru ati “Uvuze ijambo kuba umufatanyabikorwa? Ntabwo ibintu biba bimeze uko bimeze, byari kuba bitandukanye. Ibyo nta shingiro bifite.”
Bwashingiye kandi ku ijambo rya Minisitiri ushinzwe iterambere ry’ibyaro, Muhindo Nzangi Butondo, wavuze ko Kabila yumvikanye na Corneille Nangaa ko AFC/M23 nifata umujyi wa Kalemie mu ntara ya Tanganika, ari we uzamusimbura ku buyobozi bw’iri huriro.
Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko kandi ko Eric Nkuba wahoze ari umujyanama wihariye wa Nangaa, ubu akaba afungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, yemeje ko Nangaa na Kabila bavugana, bityo ko ari ikimenyetso cy’uko bakorana.
Ku wa 21 Kanama, abanyamategeko baharanira inyungu za Leta ya RDC muri uru rukiko, basobanuye ko imitungo ya Kabila ibarirwa muri miliyari 32 z’Amadolari, bityo ko ikwiye gufatirwa kuko yasahuwe igihugu.
Aba banyamategeko kandi basabye urukiko guca Kabila indishyi ya miliyari 24 z’Amadolari, izahabwa Leta ndetse n’abo bavuga ko bagizweho ingaruka n’ibyaha bye mu burasirazuba bwa RDC.
Bari basabye urukiko ko rwemeza ko Kabila atari Umunye-Congo kuko ngo yahoze ari Umunyarwanda witwaga Hyppolite Kanambe, ariko Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Guverinoma ari yo ifite ububasha bwo kubyemeza.

