
Andrej Babiš, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Tchèque, yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa mu mutwe n’inkoni ubwo yari mu bikorwa byo kwitegura amatora ya parlement ateganyijwe mu Ukwakira 2025.
Icyo gitero cyabaye ku itariki ya 1 Nzeri 2025 mu gace ka Dobra mu burasirazuba bw’iki gihugu cyo mu Burayi bwo Hagati.
Babiš yari ahuye n’abagize ishyaka rye, ANO, baganira ku myiteguro y’amatora ya parlement azaba mu Ukwakira 2025.
Umuvugizi wa ANO, Martin Vodicka, yavuze ko umuntu yaje inyuma ya Babiš amukubita mu mutwe inkoni.
Polisi y’iki gihugu yatangaje ko uwo muntu yahise afatwa. Icyakora, icyatumye akora iki gikorwa ntabwo kiramenyekana.
Nyuma yo gusuzumwa mu bitaro, Babiš yemerewe gusubira mu rugo.
Ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), Babiš yagize ati: “Ndabashimira cyane ku bw’inkunga yanyu. Nizeye ko nzakomeza gukira neza. Ntegereje ibisubizo by’ibizamini by’ubuvuzi. Abaganga bansobanuriye ko ngomba gufata akanya ko kuruhuka.”
Umuyobozi wungirije wa ANO, Alena Schillerova, yavuze ko icyo gitero cyateguwe n’abagize ishyaka riri ku butegetsi. Yabashinje gukwirakwiza imvugo z’urwango, byatumye Babiš agirirwa nabi. Yongeraho iti: “Izi ni ingaruka z’ubukangurambaga bushingiye ku bwoba n’amacakubiri.”
Andrej Babiš yabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Tchèque kuva mu 2017 kugeza mu 2021. Azwiho kutishyigikira kohereza intwaro muri Ukraine, ahubwo akavuga ko intambara igomba gukemurwa hakoreshejwe dipolomasi.
