
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, AY yatangaje ko kuva ku wa 12 Nzeri 2025 iyi filime izatangira gutambuka kuri Netflix, ibyashimishije bikomeye Alliah Cool.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga akimenya aya makuru, Alliah Cool yagize ati “Eeeeeeehhh Imana ni nziza buri gihe.”
Iyi filime yagiye hanze mu mpera z’umwaka ushize, yerekanywe bwa mbere i Kigali muri Mutarama 2025, mu birori byitabiriwe na Alliah Cool wanayikinnyemo.
‘The waiter’ ni filime ishingiye ku nkuru y’ibyihebe bishimuta hoteli irimo kuberamo inama ndetse yari yanitabiriwe na Minisitiri ushinzwe Iterambere muri Nigeria.
Alliah Cool uba ari umurinzi w’uyu muyobozi, na we aba ari muri iyi hoteli iberamo inama agashimutanwa n’abandi bayobozi, icyakora bakaza kurokorwa n’umukozi wari usanzwe ahakora.
Ubwo iyi filime yerekanwaga i Kigali, Alliah Cool yavuze ko ashimira Imana kubera ko atangiye kugaragara ku ruhando rwa sinema mpuzamahanga.
Ati “Njye ntabwo nagize amahirwe yo kwiga cyane, ikintu nakoze kigakunda nkabona ko gishobora kungeza kure ni sinema […]. Njye navukiye muri Congo, ahantu navukiye kugeza n’uyu munsi nta muhanda n’umwe uhari, ntumbaze ngo nageze i Kigali gute? Ariko icyizere mfite ni uko niba nshobora kugera aha, n’ahandi nzahagera.”
Uyu mukinnyi yavuze ko yishimiye kuba yarakoranye n’abantu bafite ubunararibonye muri filime bakomoka muri Nigeria.
Ati “Ntabwo bino bintu byoroshye, kwegera abantu byibuza ngo baguhe umwanya ntibyoroshye. Niba naratangiye gukina filime mu 2011, nta hantu nabyize yewe mbona njye ari imikino, kuri ubu nkaba ndi gukina muri filime nk’iyi mpuzamahanga, ni ikigaragaza ko ejo ari heza.”

