
Javier Matías Pastore wakiniye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ari mu byamamare bizitabira umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rurimbanyije imyiteguro y’uyu muhango ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ugamije kubungabunga ibinyabuzima cyane cyane ibyo muri Pariki y’Ibirunga.
Paris Saint-Germain yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, igaragaza ko Javier Matías Pastore wayikiniye ari umwe mu bazayihagararira muri uyu muhango.
Yagize iti “Igikorwa cyo Kwita Izina ku nshuro ya 20 hamwe na Javier Pastore kiri hafi. Binyuze mu bifatanye na Paris Saint-Germain, uyu wahoze ari umukinnyi azunguka umwana w’ingagi.”
“Azasura Igihugu cy’Imisozi Igihumbi ndetse anagaragarize urukundo abana bato bakina umupira w’amaguru, mu gihe cy’imbonekarimwe azamara mu Rwanda.”
Pastore w’imyaka 36 yakiniye Paris Saint-Germain hagati ya 2011 na 2018, ayikinira imikino 186 anayitsindira ibitego 29 akina mu kibuga hagati, aho yafashaga ba rutahizamu.
Ni umukinnyi ukomoka muri Argentine wakiniye andi makipe nka AS Roma na Qatar SC yasorejemo umupira w’amaguru mu 2023.
Kuri iyi nshuro hazitwa abana b’ingagi 40 barimo 18 bavutse mu 2024. Ni ku nshuro ya 20 mu Rwanda hazaba habaye umuhango nk’uyu, kuko iby’umwaka ushize byasubitswe mu gihe mu gihugu hari hagaragaye icyorezo cya Marburg.
Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b’Ingagi 395, ni bo bamaze guhabwa amazina.
Umubare w’ingagi mu gace ka Virunga kandi wariyongereye uva kuri 880 mu 2012, urenga 1063 uyu munsi. Ibi bigaragaza umusaruro w’uburyo bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bushingiye ku baturage.

