
Israel Mbonyi agiye kumurikira abakunzi be album ye ya gatanu mu gitaramo yateguye ko kizabera ku ‘Intare Conference Arena’ ku wa 5 Ukwakira 2025.
Iyi album Israel Mbonyi ataratangaza izina ryayo byitezwe ko kwinjira mu gitaramo cyo kuyimurika bizaba ari 5.000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe hateguwe n’itike y’ibihumbi 20 Frw.
Iki gitaramo cya Israel Mbonyi kizaba kibanjirije icyo ateganya gukora mu Ukuboza 2025 nk’uko amaze kubimenyereza abakunzi be ko buri mpera z’umwaka aba yateguye igitaramo nk’iki.
Israel Mbonyi yahishuriye IGIHE ko album ye nshya izaba igizwe n’indirimbo 14 zirimo iziri mu Kinyarwanda n’izindi ziri mu Giswahili.
Mu 2023 ni bwo Israel Mbonyi yaherukaga gusohora album yise ‘Nk’umusirikare’. Iyi ikaba yari ikurikiye “Mbwira” na “Icyambu” yamurikiye muri BK Arena mu 2022.
Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere yise ’Number One’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yise ’Intashyo’ yayimuritse mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.
Ku rundi ruhande Israel Mbonyi w’imyaka 32 aherutse gusohora Mixtape y’indirimbo 10 ziri mu Giswahili.
Ushaka kugura tike yawe wanyura hano

