
Misa yo gusabira Lt Gen Innocent Kabandana yabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera ku wa 12 Nzeri 2025. Nyuma y’igitambo cya Misa, hakurikiyeho umuhango wo kumushyingura wabereye mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe.
Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Filipo Rukamba, uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba yarayoboye Diyoseze ya Butare igihe kinini. Musenyeri Rukamba yari umuturanyi wa nyakwigendera, ndetse mbere yo kwitaba Imana, Lt Gen Kabandana yari yarifuje ko ari we uzayobora Misa yo kumusabira.
Misa yitabiriwe n’abantu benshi barimo abo mu muryango wa Lt Gen Kabandana, abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, inshuti n’abavandimwe.
Ubutumwa bwa Musenyeri Rukamba
Mu butumwa yatanze, Musenyeri Filipo Rukamba yibukije ko urupfu ari inzira ya buri wese ariko ubuzima bw’umuntu budahagararira aho.
Yagize ati:
“Imana iturema ntiyaturemeye urupfu. Yifuzaga ko tubana nayo nk’umubyeyi, tukayibonamo inshuti. Yaturemeye ubuzima n’ubuziraherezo. Iyo tuvutse ku babyeyi, badutoza kuba ab’ingirakamaro, kubaha Imana no gukorera abandi. Na Lt Gen Kabandana na we yakuriye mu muryango, yanyuze mu mateka Abanyarwanda twanyuzemo, aba uw’ingirakamaro ku gihugu, aba mu Ngabo z’Igihugu. Ntabwo umukirisitu apfa, ahubwo ajya mu biganza by’Imana.”
Yashimangiye ko amasengesho yo gusabira abitabye Imana ari ingirakamaro kandi akomeza gufasha umuryango usigaye.
Umuryango washimye ubuyobozi bw’igihugu
Umuryango wa Lt Gen Kabandana washimye cyane ubuyobozi bw’igihugu, by’umwihariko Umuryango wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe.
Umugore wa nyakwigendera yavuze ko yari amaze imyaka ibiri n’amezi atatu yivuza, kandi igihugu cyamufashije mu buryo bwose bushoboka.
Yagize ati:
“Ntabwo dukomeye kuko tutazi ibyabaye, ahubwo imbaraga twazikuye mu kuba mwaje kudushyigikira. Ni amahirwe kuba Madamu Jeannette Kagame ari hano. Mu by’ukuri, umutware wanjye yagiye ashima uburyo mwamwitayeho.”
Yakomeje agaragaza ko nubwo umugabo we yitabye Imana, yashimiye ko yari yahawe ubuvuzi bwose bushoboka kandi agasubizwa icyizere mu buzima.
Abo mu muryango bavuze ijambo ry’ihumure
Umwana w’imfura wa nyakwigendera, Dr. Monia Kabandana, yashimye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame uburyo bafashije se mu buvuzi bwe, avuga ko mbere yo gutabaruka yabyishimiraga kandi akabasaba gukunda igihugu.
Yagize ati:
“Se yishimiye kuba yarapfiriye mu Rwanda, kuko yabifashe nk’umugisha kuba ataraguye i mahanga.”
Umukuru w’umuryango, Bizumuremyi Antoine, yashimye abakomeje kubafata mu mugongo, avuga ko Lt Gen Kabandana yasize ari umuntu w’agaciro ku gihugu.
Ubuzima n’akazi ka Lt Gen Kabandana
Lt Gen Innocent Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, agira uruhare rukomeye mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’urugamba, yakoze imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda kugeza ubwo yarwaye. Yabaye umusirikare w’intangarugero, ukunda igihugu kandi ugikorera kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwe.








