
Tariki ya 14 Nzeri 2025 ishobora kuba itariki y’amateka ku buzima bw’abazitabira igitaramo cyiswe Worship Unplugged. Ni igitaramo kitezweho gusiga benshi bacomotse ku mibabaro, bagahabwa ihumure binyuze mu ndirimbo zisingiza Imana.
Umwe mu mirongo izagarukwaho muri iki gitaramo ni uwigeze kuririmbwa na korali igira iti: “Amarira, ishyavu, agahinda n’imibabaro bigiye kurangira.”
Mu kiganiro na Kigali Connect, Arnaud Ntamvutsa, Umuyobozi Mukuru wa Urugero Media Group, yavuze ko iki gitaramo kizaba ibihe byo kuramya byimbitse.
Yagize ati:
“Worship Unplugged ni ibihe byo kuramya byimbitse. Twifuza ko abazitabira bazicomokora ku mihangayiko n’ibindi bibaremereye, bagahanga amaso Imana bakayiramya batitaye ku kindi kintu icyo ari cyo cyose.”
Urugero Media Group imaze kuba izina rikomeye mu guteza imbere impano za Gospel, ikaba yarabaye ikiraro cyambukije abaramyi batari bake bakagera mu nzozi zabo.
Abajijwe ku mishinga y’ahazaza, Arnaud yavuze ko bafite gahunda ndende yo kurera impano nshya, by’umwihariko abato.
Ati:
“Urugero Media duhugiye mu kurera impano nshya kugira ngo mu myaka itanu iri imbere tuzabe dufite itafari rindi twubatse muri Gospel. Hari gahunda yo gukomeza gutoza abana bo muri Urugero Music Academy, gukora ibitaramo ndetse no gusohora indirimbo zabo bwite kugira ngo batozwe gukora umuziki ku rwego rwo hejuru.”
Urugero Media mu bikorwa by’imibereho myiza
Amakuru yizewe agera kuri Kigali Connect avuga ko mu minsi ishize Urugero Media Group yahugiye no mu bikorwa bigamije gufasha abatishoboye. Muri byo harimo kubakira imiryango itishoboye, gukora ibikorwa by’ivugabutumwa binyuze muri ruhago ku bufatanye na Atawale, ndetse no gukorana n’amadini atandukanye mu bikorwa byo gusakaza ubutumwa bwiza.
Arnaud yavuze ko kimwe mu byabagoye ari uko itorero bakoranye ryaje gufungwa, bikabateza igihombo mu mikoranire. Nyuma yo guhagarara, byabasabye gushaka irindi torero bakorana.
Aho igitaramo kizabera
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 14 Nzeri 2025 kikazabera kuri Église Apostolique pour Réveil au Rwanda i Remera. Kwinjira ni ubuntu.
Urugero Media Group muri Gospel
Urugero Media Group ni kampani imenyerewe mu gice cya Gospel, izwi cyane mu gutegura ibitaramo, gufasha abahanzi kumurika alubumu zabo no kubahuza n’itangazamakuru.
Mu bahanzi bamaze kugirwaho uruhare n’iyi kampani harimo Bobo Bonfils, True Promises n’abandi batandukanye. Iri tsinda rigizwe n’abakoze mu itangazamakuru mu bihe bitandukanye, bishyize hamwe n’abandi bakunda guteza imbere umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana.
