
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025, Inteko Rusange ya Sena ndetse n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite byateranye bisuzuma ikibazo cy’inyungu rusange kijyanye n’umwanzuro (2025/2861/RSP) wafashwe ku wa 11 Nzeri 2025 n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU), uvuga ku Rwanda. Abayobozi b’iyi Nteko bagaragaje ko uwo mwanzuro ari ukwivanga mu miyoborere y’u Rwanda.
Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina, yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi yasabye u Rwanda kurekura Ingabire Victoire ufunze by’agateganyo akurikiranyweho ibyaha bitandukanye, bityo agafungurwa nta yandi mananiza. Yavuze ko ibyo ari ukwivanga mu miyoborere y’u Rwanda, kikaba kandi ari igihugu gifite ubusugire n’ubwigenge, ndetse ari n’ukwinjira mu bucamanza bw’u Rwanda ari rwo rwego rwigenga.
Uwo mwanzuro kandi ngo ugamije gutanga isura mbi ku Rwanda, aho ushinja ubuyobozi kurangwa no kubangamira ubwisanzure bwa politiki, ubwisanzure bw’itangazamakuru n’imiryango itari iya Leta.
Ati: “Ikigaragara ni uko iyi raporo yakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi igamije kwangisha igihugu cyacu no kukigaragaza mu isura mbi ku ruhando mpuzamahanga, ndetse ikanatambamira inyungu z’u Rwanda n’iz’Abanyarwanda mu mibanire, mu bufatanye n’ubutwererane n’amahanga.”
Visi Perezida Nyirahabimana yakomeje avuga ko nk’urwego rureberera inyungu z’abaturage, basabwa gusesengura uyu mwanzuro kuko batakwihanganira ibibangamira inyungu z’Abanyarwanda. Komisiyo zifite Politiki mu nshingano mu Mutwe w’Abadepite no muri Sena zateranye kugira ngo hafatwe imyanzuro kuri iyo raporo, ikazatangazwa saa cyenda kuri uyu wa Mbere.
Senateri Rugira Amandin we yavuze ko hakwiye gutekerezwa uburyo bwo kubaka umubano n’izindi Nteko Zishinga Amategeko ku rwego mpuzamahanga, ariko hagashyirwaho umurongo uhamye wo kudatuma habaho gukomeza kubeshyera u Rwanda. Yavuze ko Inteko y’u Rwanda idakwiye guhora isubiza ibyatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, ahubwo hagashyirwaho uburyo butuma batavogera ubusugire bw’igihugu.