 
        Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu rwatangije iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bakekwaho ibyaha bitandukanye.
RIB yagize iti: “Ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, twatangiye iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bakekwaho ibyaha bitandukanye.”
Hashingiwe kuri iri perereza, RIB yatangaje ko yafunze Kalisa Adolphe wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric uzwi nka Cantona, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi. Bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, kwakira cyangwa gutanga ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.
Aba bombi bafungiye kuri sitasiyo za RIB i Remera na Kicukiro. Ku ruhande rwa Kalisa Adolphe, dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha mu gihe iperereza rigikomeje.
RIB ikomeza kuburira abantu bose gukoresha ububasha bahabwa n’imyanya barimo mu nyungu rusange, aho kubuhindura inzira yo gushaka inyungu zabo bwite, kuko ibyo bikorwa bihanwa n’amategeko.


 
                         
         
         
         
         
         
         English
English