 
        Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bumaze guha abarenga 75% by’abaturage ingurane z’imitungo iri hafi y’umuhanda mugari wa kaburimbo ugiye kwagurwa.
Aba ni abaturage baturiye umuhanda uhuza Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, mu mirenge ya Nyarusange, Muhanga na Nyamabuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu bamaze gutanga ingurane ya miliyari 2,8 Frw ku baturage 431, muri 483 babaruriwe imitungo yiganjemo inzu. Abandi bagera kuri 52 bo bategereje guhabwa amafaranga yabo.
Ati: “Imirimo yo kwagura uyu muhanda izaba yarangiye mu mpera z’ukwezi kwa Ukuboza muri uyu mwaka wa 2025.”
Meya Kayitare yakomeje avuga ko mu bikorwa byo kwagura umuhanda hazakurwamo inyubako z’ubucuruzi z’abaturage ndetse na sitasiyo ya lisansi na mazutu y’i Nyabisindu.
Guhera ku nyubako y’ububiko bw’imiti kugeza ku marembo y’Igororero rya Muhanga, umuhanda uzubakwa ufite ibyerekezo bine. Ishuri ribanza ryo mu Biti ryo rizakomeza kubaho, gusa rizubakirwa urukuta rurerure rw’amabuye kugira ngo ridashyirwa mu manegeka.
Kayitare yavuze ko abaturage bamaze kubarirwa imitungo bose bumvikanye ku gaciro k’ingurane bagenewe, kandi kugeza ubu nta muturage n’umwe watanze ikirego cy’uko atanyuzwe n’amafaranga yahawe.
Gusa bamwe mu baturage bavuye mu nzu zabo babwiye Umuseke ko bafite impungenge z’uko amafaranga bahawe ashobora kudahagije kuko ibiciro by’inzu bishobora gutumbagira.
Umwe muri bo yagize ati: “Turasenga Imana ngo ayo twahawe azavemo umusaruro ushimishije.” Yongeraho ko hari abamaze kuzamura ibiciro by’inzu nyuma yo kumva ko abaturage bahawe ingurane.
Imirimo yo kwagura uyu muhanda yahereye mu Murenge wa Nyarusange, ikazarangirira mu marembo y’Igororero rya Muhanga. Inyubako z’ubucuruzi ziri hagati y’umuhanda werekeza mu Mujyi n’uva i Nyabisindu zimwe zatangiye gusenywa kugira ngo zitazabangamira ibikorwa by’imirimo.
Mu baturage 483 bamaze kubarurirwa imitungo yabo, 52 ni bo basigaye batarahabwa ingurane.



 
                         
         
         
         
         
         
         English
English