 
        Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI mu Ntara y’Amajyepfo batashye inyubako nshya y’igorofa ebyiri yiswe Intare Cultural Center, yuzuye itwaye arenga miliyari 3 Frw.
Iyi nyubako ifite icyumba cy’inama kinini gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000, ibiro by’abakozi b’Umuryango, iby’abikorera n’abanyamategeko, ndetse n’ahagenewe imyidagaduro, siporo n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Chairperson w’Umuryango mu Ntara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko iyi nyubako izafasha gukemura ikibazo cy’ibibuga n’ahantu hahagije hakorerwamo inama n’ibirori bitandukanye.
Yagize ati: “Kugeza ubu dufite icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu 1000 bicaye neza. Usibye ibyumba byakira inama, dufite n’ibiro byinshi byatangiye gukoreramo serivisi zitandukanye ndetse n’ahagenewe ibikorwa bya siporo n’ibitaramo. Ni igikorwa abanyamuryango b’Akarere ka Nyanza bahoraga bifuza kugeraho.”
Umuyobozi muri Intare Investment, Iribagiza Claire, yashimye uruhare rw’abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI mu Karere ka Nyanza mu gikorwa cy’indashyikirwa nk’iki.
Yagize ati: “Biragaragara ko bari mu cyerekezo cyiza cya Visit Rwanda kuko ari na cyo cyerekezo cy’igihugu. Hari inama nyinshi zaberaga i Kigali zigiye kujya zibera muri iyi nyubako abanyamuryango biyubakiye. Turasaba n’utundi Turere gutera ikirenge mu cy’abanyamuryango bo mu Karere ka Nyanza.”
Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu Muryango FPR-INKOTANYI muri aka Karere, yavuze ko iki ari igikorwa kigiye gufasha cyane Akarere ka Nyanza, aho ari igicumbi cy’umuco kandi gikunze gusurwa n’abantu benshi.
Yagize ati: “Muri iyi nyubako twateganyije n’ahantu abagenzi bazajya bafatira amafunguro, bityo igakorana akamaro ku bukungu bw’aka Karere.”
Imirimo yo kubaka Intare Cultural Center yatangiye mu mwaka wa 2022, ubu ikaba yabaye indoto isohoye ku banyamuryango ba FPR-INKOTANYI bo mu Ntara y’Amajyepfo.



 
                         
         
         
         
         
         
         English
English