 
        ADIGITECSTUDIOS
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025, itsinda rishya rya Gospel Amashami Group ryo mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, ryashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise “Ingoro Ijabiro”.
Iri tsinda rigizwe n’abarimo Nishimwe Emmanuel, Uwintatse Alexiane, Dukuzeyezu Diane na Mvuyekure Eugene, bakorera umurimo w’Imana muri Kiliziya Gatolika, Diyoseze ya Nyundo. Izina Amashami Group rikomoka mu gitabo cya Bibiliya (Yohana 15:5), risobanura ko ari amashami ashamikiye kuri Kristo.
Indirimbo “Ingoro Ijabiro” bayikoze bagamije guhumuriza abantu barushye n’abaremerewe n’imitwaro y’ubuzima, babibutsa ko Yesu ari we ngoro itanga amahoro n’ihumure rihoraho. Ni ndirimbo yubakiye ku muco nyarwanda, iherekeshejwe n’amajwi yoroshye, ibi bigatanga ubutumwa bwimbitse.
Amashami Group bavuga ko iyi ndirimbo ari intangiriro y’urugendo rushya rwo gusakaza ubutumwa bwa Gospel no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yezu Kristo, binyuze mu muziki.


 
                         
         
         
         
         
         
         English
English