×

Tugiye kwinjira mu birori by’Umwuka bizasiga inkuru idasanzwe mu mitima y’abazabyitabira. Baraka Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, igarukanye imbaraga n’umuziki wuje ubutumwa, binyuze mu gitaramo gikomeye cyiswe “IBISINGIZO Live Concert.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku itariki ya 04 na 05 Ukwakira 2025, guhera saa munani z’amanywa (2:00PM), kikazabera Kuri ADEPR Nyarugenge. Gifite intego ishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka muri 2 Timoteyo 2:19, kikazaba umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana, ariko cyane cyane ukaba umwanya wo kongera imbaraga z’abakristo mu kwizera kwabo no kubafasha kwegerana n’Imana kurushaho.

Hazitabira abavugabutumwa b’abanyamwuka bazwiho ubutumwa bwimbitse n’inyigisho zubaka. Muri bo harimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire, umuvugabutumwa w’inararibonye mu Rwanda, ufite ubunararibonye mu gutanga ijambo ry’Imana mu buryo bwimbitse; Rev. Pastor Valentin Rurangwa, ndetse na Pastor Mugabowindekwe. Aba bose bazafatanya gufasha abakristo guhugurwa no gukomezwa mu kwizera.

Igitaramo kandi kizaba kirimo abaririmbyi n’amakorali atandukanye azazana umwuka w’ibyishimo no guhimbaza Imana. Hazaba harimo IRIBA Choir yo muri ADEPR Taba (Huye), BESALEL Choir yo muri ADEPR Murambi, GATENGA Worship Team yo muri ADEPR Gatenga, The Light Worship Team ya CEP ULK, ndetse na Baraka Choir nyir’igitaramo yo muri ADEPR Nyarugenge. Abo bose bazahurira hamwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, binyuze mu majwi yuje imbaraga n’ubutumwa bukora ku mitima.

Iki gitaramo kizaba uburyo budasanzwe bwo guhuriza hamwe abakunzi b’Imana, umwanya wo kwegera Uwiteka binyuze mu ndirimbo zifasha umutima n’umwuka, n’inyigisho z’ijambo ry’Imana zitangwa n’abavugabutumwa bafite ubunararibonye. Ni n’amahirwe akomeye yo kumva indirimbo nshya za Baraka Choir n’abandi baririmbyi batumiwe, ndetse no kungurana ubumenyi n’ubutumwa bwubaka hagati y’abitabiriye.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu, gusa abazitabira bazahabwa amahirwe yo gushyigikira umurimo w’Imana binyuze mu nkunga z’abazabishaka. Ni umwanya wo kuzana inshuti n’imiryango, tukuzura icyicaro gikuru cya ADEPR Nyarugenge, dufatanyije kuririmbira Imana, tuyihimbaza kandi tuyihesha icyubahiro nk’uko bikwiye.

Rev. Dr. Antoine Rutayisire ari mu bazagabura ijambo ry’Imana inyarugenge

Kubashaka amakuru arambuye, bashobora guhamagara kuri +250 788 309 460 cyangwa +250 788 308 215, cyangwa ukanyuza ubutumwa bwawe kuri email barakachoir@gmail.com. Kuri Instagram na Facebook, amakuru ajyanye n’igitaramo azajya aboneka kuri konti @baraka_choir_adepr_nyarugenge.

Muze tujye gutarama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Igitaramo cya Israel Mbonyi i Rubavu cyimuriwe muri Stade ‘Umuganda’

Igitaramo ‘Icyambu’ Israel Mbonyi agiye gukorera mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Mutarama 2026, cyajyanywe muri stade ‘Umuganda’ kivanywe ku kibuga...

Read out all

Chorale de Kigali yavuze ku gitaramo cy’iminsi mikuru iri gutegura

Chorale de Kigali ikomeje imyiteguro y’igitaramo bafite ku wa 21 Ukuboza 2025, yeretse itangazamakuru aho bageze imyiteguro bahamya ko igisigaye ari umunsi...

Read out all

Amatike yatangiye gushira! Apostle Mignone Kabera azigisha mu gitaramo “Restoring Worship Xperience” cya Jesca Mucyowera

Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Jesca Mucyowera, ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Restoring Worship Xperience Live Concert”, kizaba...

Read out all

Garuka Live Concert: Theo Bosebabireba agiye guhuriza abakunzi b’umuziki wa gospel i Burera

Mu Karere ka Burera hateguwe igiterane cyihariye cyiswe “Garuka Live Concert”, kizabera mu Murenge wa Cyanika, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kidaho,...

Read out all