 
        Leta ya Tanzania yamaganye icyegeranyo cy’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch – HRW) cyayishinje ibikorwa byo guhutaza, gufunga abantu no gukora iyicarubozo mbere y’amatora ya Perezida ateganyijwe mu Ukwakira 2025.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Leta ya Tanzania, Gerson Msigwa, yavuze ko icyo cyegeranyo cyuzuyemo ibihuha, kandi ngo cyasohowe hatabanje guhabwa Leta umwanya wo kwisobanura.
“Birababaje kubona ishyirahamwe rizwi ku rwego mpuzamahanga ritangaza ibirego bidafite ishingiro, bigamije gusiga icyasha isura y’igihugu mu mahanga. Nta na rimwe twigeze tubona ubusabe bw’iyisobanuro, haba mu buryo bw’inyandiko, telefoni cyangwa email,” yavuze Msigwa.
Yakomeje ashimangira ko Tanzania ari igihugu gifunguye, giteguye guha imiryango mpuzamahanga uburenganzira bwo kugenzura no kumenya amakuru y’ukuri ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, mu gihe bikozwe mu mucyo.
Ku rundi ruhande, HRW ivuga ko ubutegetsi bwa Tanzania bwashyize imbaraga mu gujujubya abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, gufunga itangazamakuru ndetse no kubangamira ubwisanzure bw’abashinzwe gutegura no kugenzura amatora. Umuryango uvuga ko ibi biteye impungenge ko amatora ateganyijwe ku wa 29 Ukwakira 2025 ashobora kutaba mu mucyo.
Nomathamsanqa Masiko-Mpaka, umushakashatsi wa HRW muri Afurika, yagize ati: “Abategetsi ba Tanzania bakwiye guhita bafata ingamba zo kurengera ubuziranenge bw’aya matora, kuko ubu ari mu kaga gakomeye. Ni ngombwa guhagarika gufunga ubwisanzure bw’itangazamakuru no gushyira mu bikorwa impinduka zatuma amatora aba mu mucyo kandi muri demokarasi.”
Leta ya Tanzania yo ishimangira ko uburenganzira bwo kubaho, ubw’isanzure n’umutekano buvugwa mu Itegeko Nshinga, kandi ko yiyemeje kuburinda no kubushimangira imbere y’amatora rusange yo mu 2025 no nyuma yayo.


 
                         
         
         
         
         
         
         
         English
English