 
        Ku wa 3 Ukwakira 2025, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako habereye ibirori bikomeye byo gusoza amasomo y’abofisiye bato bashya 1,029 binjiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).
Ni umuhango wahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iri shuri rimaze ritanga amasomo ku rwego rwo hejuru.
Aba bofisiye bashya bagizwe n’abanyeshuri 557 bize amasomo y’umwaka umwe, 248 bize amasomo y’igihe gito, 182 bize amasomo y’imyaka ine n’abandi 42 barangije amasomo yabo mu mashuri ya gisirikare yo hanze y’u Rwanda. Muri bo, abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912, bose bakaba bagize icyiciro cya 12 cy’abarangije amasomo muri iri shuri.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig. Gen. Franco Rutagengwa, yavuze ko urugendo aba banyeshuri bakoze rutari rworoshye, kuko bamwe mu batangiranye amasomo batarabashije kurangiza.
Yagize ati: “Urugendo aba banyeshuri bagenze ntirwari rworoshye kuko 36 batangiranye ntibabashije kusa iki kivi kubera impamvu zitandukanye, zirimo iz’ubuzima, gutsindwa amasomo ndetse n’imyitwarire itajyanye n’indangagaciro zituranga nk’Ingabo z’u Rwanda.”
Brig. Gen. Rutagengwa yasobanuye ko iri shuri ritanga amasomo atandukanye ku rwego rwa Kaminuza y’icyiciro cya kabiri, arimo ubumenyi mu bya gisirikare, imibare, ubugenge, ibinyabuzima, ubuvuzi, amategeko, mudasobwa, ubwubatsi n’ubuforomo. Yashimye icyemezo cy’abasoje amasomo cyo kwiyemeza gukorera igihugu, abasaba gukomeza kurangwa n’ubwitange, ubunyangamugayo n’indangagaciro ziranga RDF.
Ati: “Turabashimira ku mahitamo meza bagize, bagakomeza kurangwa n’ubwitange ndetse n’imyitwarire iboneye ibagejeje kuri iyi ntsinzi. Tubifurije kuzasohoza neza inshingano bazahabwa kandi tubafasha igihe cyose kuba indashyikirwa nk’uko babitojwe.”
Perezida Paul Kagame, wari witabiriye umuhango, yashyikirije ibihembo abahize abandi mu byiciro bitandukanye. Jean de Dieu Iyakaremye ni we wabaye uwa mbere mu bize amasomo y’igihe gito, Yves Ndamukunda ahiga abandi mu bize imyaka ine, mu gihe Dan Bakangambira wo muri Uganda yitwaye neza mu banyeshuri baturutse mu bihugu by’inshuti. Uwahembwe nk’uwahize bose ni Emmanuel Kayitare.


 
                         
         
         
         
         
         
         English
English