 
        Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Jesca Mucyowera, ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Restoring Worship Xperience Live Concert”, kizaba ku wa 2 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali.
Iki gitaramo kizaba cyihariye kuko Apostle Mignone Kabera ari we uzagabura ijambo ry’Imana ,mu gihe True Promises Ministries na Alarm Ministries bazafatanya na Mucyowera mu kuramya no guhimbaza Imana.
Nk’uko bitangazwa n’abategura iki gitaramo, bahisemo Apostle Mignone Kabera bitewe n’uruhare rwe rukomeye mu kubaka abizera no guteza imbere umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Biteganyijwe ko azageza ku bazitabira ubutumwa bwubaka bugamije kuzamura umwuka wo kuramya no kwegereza abantu Imana.
Mucyowera, uzwiho kuba umuririmbyi w’umuhanga n’umwanditsi w’indirimbo za Gospel zirimo “Shimwa” ya Injili Bora, yavuze ko igitaramo Restoring Worship Xperience kigamije gushyigikira ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo no gufasha abantu gusubiza umutima wabo mu kuramya Imana.
Ni umubyeyi w’abana bane yabyaranye n’umugabo we Dr Nkundabatware Gabin, bashakanye mu 2015. Asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira no kumusengera, ndetse no gushyigikira umuziki wa Gospel muri rusange.
Amatike yo kwinjira yamaze kujya ku isoko kandi ashobora kugurwa binyuze ku rubuga www.mucyowera.rw cyangwa ukoresheje telefone wandika *662*104#., aho agura kuva ku 5,000 Frw kugeza ku 200,000 Frw bitewe n’aho umuntu yicara.
Mu myaka itanu ishize, ubwo Mucyowera yafashe umwanzuro wo kuririmba ku giti cye nyuma yo kuva muri Injili Bora, yakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel binyuze mu ndirimbo “Jehova Adonai” na “Arashoboye,” zimaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri YouTube.





 
                         
         
         
         
         
         
         English
English