 
        Cornerstone Choir, ibarizwa mu Itorero rya UEBR (Union des Églises Baptistes au Rwanda), yashyize hanze indirimbo nshya bise SOGONGERA, igamije gukangurira abantu kwizera Imana.
Cornerstone Choir ni itsinda rigizwe n’abaririmbyi bagera ku 100, barimo abasore, inkumi ndetse n’abubatse bakiri bato, ariko cyane cyane rigizwe n’urubyiruko rw’abakristo ba Baptist UEBR. Ni Choir irangwa gukorana urukundo, ubumwe n’umwete mu murimo w’Imana. Umuyobozi w’iyi korali ni Musabyimana Gad, umunyamuziki wagaragaje ubwitange n’ubushishozi mu kuyobora urubyiruko mu murimo wo kuririmba no kwamamaza ubutumwa bwiza.
Mu ndirimbo yabo nshya, Cornerstone Choir isaba abantu kuzirikana ko nta hantu umuntu yagera Imana itamukura cyangwa ngo imusange, ariko kandi ko kugira ngo umuntu asangwe n’Imana, hari igisabwa cy’ibanze – ugusogongera. Iri jambo risobanura gukora iby’ibanze, ugahereza Imana ibindi byose, ukayireka ikaba ari yo iyobora inzira y’ubugingo.
Ubutumwa bukomeye buri muri “Sogongera ni ugukangurira abantu kumenya ko Yesu ari we nzira yonyine iduhuza n’Imana, akaba n’“Umunara muremure abakiranutsi bahungiramo bagakira.” Korali ibibutsa ko kugira Yesu inshuti ya mbere ari bwo buryo nyabwo bwo kwiteganyiriza no kugira amahoro arambye.
Mu butumwa bwabo, barasaba abantu kumwizera no kumenya ko ari we mazi umuntu anywa ntiyongere kugira inyota, kuko iriba rye ridakama kandi amahoro atanga ari ryo banga rikomeye ku bamwizera.
Cornerstone Choir ivuga ko iyi ndirimbo ari imwe mu ngeri nshya z’ubutumwa bateganya gusohora mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ijambo ry’Imana mu buryo bugezweho. Bavuga ko Imana yabashoboje kugira studio yabo bwite, ibafasha gutunganya umuziki wabo mu buryo bw’umwuga kandi bwuzuye ireme ry’ijambo ry’Imana.
Bati“Imana yadushoboje gukora umurimo wayo mu buryo bw’indirimbo, kandi dukomeje kwamamaza ubutumwa bwiza,” nk’uko ubuyobozi bwabo bwabitangaje.
Mu kiganiro bagiranye na Kigali Connect “Cornerstone Choir yashimangiye ko intego yabo atari uguhanga gusa indirimbo zishimisha amatwi, ahubwo ari ugukangura imitima y’abantu kugira ngo basogongere ku byiza by’Imana. Basaba abantu bose bumva indirimbo “Sogongera kwita cyane ku butumwa burimo, kuko burimo amagambo akiza umutima kandi yubaka ukwizera.
Bati“Dusabira abantu bose gukundwa n’Imana isumba byose, kandi twizeye ko iyi ndirimbo izahindura ubuzima bwa benshi.


 
                         
         
         
         
         
         
         
         English
English