×

Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya iterabwoba (NCTC) yashyize ahagaragara urutonde rw’abantu bakekwaho cyangwa bashinjwa ibikorwa by’iterabwoba no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Urwo rutonde rugizwe n’abantu 25, baturuka mu bice bitandukanye bya Afurika, u Burayi n’Amerika ya Ruguru.

Rwasohotse ku wa 14 Ukwakira 2025, hashingiwe ku iteka rya Minisitiri w’Intebe No. 001/03 ryo ku wa 22 Mutarama 2025, rukaba ari intambwe ikomeye mu guhagarika imikoranire y’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Urwo rutonde rwasuzumwe hakurikijwe amakuru y’inzego z’ubutasi, ibyemezo by’inkiko, raporo za Loni, n’ibimenyetso bivugwa mu bitangazamakuru. Abavugwa bose bahurira ku kuba baragize uruhare cyangwa barafashije imitwe nka FDLR, RNC, CNRD-FLN, na RUD-Urunana.

1. Lt Gen Gaston Iyamuremye (Rumuri / Victor Byiringiro)

Yavutse mu 1949 i Musanze. Ni we Perezida wa FDLR, umutwe ukorera mu burasirazuba bwa Congo. Ashinjwa kuyobora ibikorwa by’iterabwoba bigamije guhungabanya u Rwanda, abicishije mu rusyo rw’iterabwoba, gusoresha abaturage no gukoresha umutungo kamere wa Congo. Yashyizwe ku rutonde rwa Loni (Resolution 1533) no ku rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Executive Order 13413, 2013).

2. Maj Gen Pacifique Ntawunguka (Omega)

Yavutse mu 1964 i Ngororero. Ni we ukuriye igice cya gisirikare cya FDLR, FOCA. Ashinjwa gutegura ibitero ku Rwanda no gucunga uburyo bwo kubona amafaranga yo gukomeza uwo mutwe.

3. Col Sylvestre Sebahinzi (Zinga Zinga ZZ)

Yavutse mu 1961 i Nyabihu. Ni mwene mukuru wa Perezida Habyarimana. Aba muri Zambia, akaba ashinjwa gukusanya amafaranga no gutegura ibikorwa by’iterabwoba bya FDLR mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika.

4. Maj Alphonse Munyarugendo (Monaco Dollar)

Yavutse mu 1966 i Ngororero, aba i Maputo muri Mozambique. Ni umuhuza w’ibikorwa bya FDLR muri SADC. Yahoze ari muri ALIR (yagabye ibitero ku Rwanda mu myaka ya 1990s).

5. Faustin Ntirikina (Zigabe Pacifique)

Yavutse mu 1957 i Ngororero, aba mu Bufaransa (Mulhouse). Ni Umunyafuransa wuzuye ubwenegihugu. Yahamijwe icyaha mu rubanza RP0038/2018/HC/HCI kubera gushishikariza urubyiruko kujya mu mitwe nka FLN no kugira uruhare mu gitero cyo muri Kinigi 2019.

6. Maj Gen Antoine Hakizimana (Jeva)

Yavutse mu 1971 i Nyamasheke, aba i Bujumbura muri Burundi. Ni Umuyobozi w’ingabo za CNRD-FLN, ashinjwa guteza ibitero byo muri Nyaruguru na Kitabi.

7. Eric Munyemana

Yavutse mu 1972 i Karongi, afite ubwenegihugu bwa Belgique. Ni visi-perezida wa FLN, ashinjwa gukusanya inkunga no kuyobora ibikorwa byo kwangiza umutekano w’u Rwanda.

8. Dr Innocent Biruka (Mitali)

Yavutse mu 1964 i Huye, aba mu Bufaransa. Ni Umunyamabanga Mukuru wa CNRD-FLN. Yahamijwe icyaha cyo gushishikariza urubyiruko kujya mu mitwe y’iterabwoba no gutera inkunga ibitero byo mu 2018.

9. Gen Faustin Kayumba Nyamwasa

Yavutse mu 1958 i Rukungiri (Uganda). Aba muri Afurika y’Epfo. Ni umwe mu bashinze RNC. Ashinjwa gutegura ibitero by’grenade byabaye i Kigali hagati ya 2010–2013, no gukorana na FDLR mu guhungabanya u Rwanda.

10. Dr Emmanuel Hakizimana

Yavutse mu 1963 i Gisagara, aba muri Canada (Montreal). Ni umwe mu bashinze RNC, ashinjwa gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gukusanya inkunga no gushishikariza iterabwoba.

11. Abdulkarim Ali Nyarwaya (Dick Nyarwaya)

Yavutse mu 1968 i Jinja (Uganda), afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza. Ni umwe mu bagize P5, ashinjwa gukusanya inkunga no gutera inkunga imitwe irwanya u Rwanda.

12. Maj Robert Higiro (Gasisi)

Yavutse mu 1970 muri Uganda, aba i Nairobi (Kenya). Ashinjwa gutegura ibikorwa bya RNC no gushakira imitwe y’iterabwoba abiyandikisha.

13. Frank Ntwali

Yavutse mu 1977 i Kampala (Uganda), aba muri Afurika y’Epfo. Ni intumwa ya RNC muri Afurika y’Amajyepfo, ashinjwa guhuza ibikorwa bya RNC na FDLR.

14. Ignace Rusagara

Yavutse mu 1986 muri Uganda, aba muri Maine (USA). Ni umuvugizi wa RNC, ashinjwa gukwirakwiza ubutumwa bushishikariza urwango n’iterabwoba.

15. Jean Paul Turayishimiye

Yavutse mu 1972 i Rutshuru (DRC), aba i Washington D.C. Ni umwe mu bashinze RNC, ashinjwa gutegura no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

16. Gaspard Musabyimana

Yavutse mu 1955 i Burera, aba i Bruxelles (Belgique). Afite imbuga musabyimana.net na Radio Inkingi, ashinjwa gukoresha izo mbuga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango no gushyigikira FDLR na P5.

17. Placide Kayumba

Yavutse mu 1981 i Gisagara, aba i Namur (Belgique). Ashinjwa guhuza ibikorwa bya FDU-Inkingi na FDLR no kuyitera inkunga.

 18. Augustin Munyaneza

Yavutse mu 1963 i Muhanga, aba i Bruxelles. Akora akazi ko gutwara abantu, ariko ashinjwa kuba mu banyamuryango ba FDU-Inkingi no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

 19. Michel Niyibizi

Yavutse mu 1956 i Ngororero, aba i Tournai (Belgique). Ni umwalimu ashinjwa gukusanya inkunga no gufasha gupanga ibitero ku Rwanda.

 20. Jonathan Musonera

Yavutse mu 1964 i Nyanza, aba i Londres (UK). Ashinjwa gutera inkunga imitwe nka NEW-RNC no kwamamaza ibikorwa byayo by’iterabwoba.

 21. Dr Théogène Rudasingwa

Yavutse mu 1961 i Ngoma, aba i Washington D.C. Yahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, umwe mu bashinze RNC. Ashinjwa gutegura ibitero bya grenade i Kigali no guteza imbere ubufatanye bwa RNC na FDLR.

 22. Maj Jacques Kanyamibwa

Yavutse mu 1957 i Karongi, aba i Toulouse (France). Ashinjwa guteza imbere ibikorwa bya RUD-Urunana no kugura intwaro mu rwego rwo gutegura ibitero.

 23. Thomas Nahimana

Yavutse mu 1971 i Rusizi, aba i Le Havre (France). Ni Perezida wa Ishema Party, ashinjwa gukoresha urubuga Isi n’Ijuru TV mu gushishikariza urwango no gushyigikira iterabwoba.

 24. Christine Coleman Uwizera

Yavutse mu 1972 i Gakenke, afite ubwenegihugu bwa Amerika, aba i Denver (Colorado). Ni umupasiteri ushinjwa gukoresha imbuga nkoranyambaga (nk’@SOS_Rwanda) mu guhamagarira ibikorwa by’iterabwoba no gufasha FLN na FDLR.

25. Sylvestre Nduwayezu (Jet Lee)

Yavutse mu 1972 i Musanze, aba i Kampala (Uganda). Ashinjwa gutegura ibitero bigamije guhungabanya u Rwanda no gutanga amafaranga yo kugura intwaro.

Ingamba zafashwe

Aba bantu bose 25 bashyiriweho gufungirwa umutungo, kubuzwa gukora ingendo no gukurikiranwa n’ubutabera. Leta y’u Rwanda yatangaje ko iyi gahunda igamije gukumira ibikorwa by’iterabwoba no gukurikirana imiyoboro yose ikorana n’imitwe irwanya u Rwanda.

Abashaka gusaba gukurwa kuri urwo rutonde (delisting) bashobora kubinyuza mu nzira zisobanuye mu iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Melissa’ iherutse kucyibasira. Amakuru IGIHE ikesha...

Read out all

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 batorotse nyuma yo gutsindwa na M23, bari guhigwa.

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano z’igihugu cyabo, bazira gutoroka akazi ka gisirikare nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika...

Read out all

Rutaremara yashinje Tshisekedi kugura abanyamahanga bakamufasha gukora ‘Jenoside’

Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agura abanyamahanga kugira...

Read out all

Ingingo Abadepite bashingiyeho bemeza Itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ryakuruye impaka

Ku wa 5 Mutarama 2026, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda, icyemezo cyakiriwe n’impaka nyinshi mu baturage haba kuri...

Read out all

Yahungiye mu Rwanda nyuma yo gusambanywa n’abarenga 100: Agahinda k’uwandujwe Sida FDLR

Kenshi iyo havuzwe uburyo ubutegetsi bwa Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo bwimitse urwango ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, hari ababikerensa...

Read out all

Minisitiri Bizimana yasabye abantu kurwanya imvugo z’urwango n’iza politiki ishingiye ku ivanguramoko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko hari abantu bayobowe n’urwango n’ivanguraruhu bagoreka nkana igisobanuro cy’ijambo “Ubwenge”, bakarihuza n’inabi,...

Read out all