×

Kugira inzozi ni intambwe ya mbere mu rugendo rwo kugera ku ntsinzi. Ariko kugira inzozi gusa ntibihagije — bisaba umurava, gahunda, n’imyitwarire iganisha ku ntsinzi nyayo.

Dore ibintu 10 by’ingenzi byagufasha kugera ku nzozi zawe, haba mu buzima bw’umwuga, ubucuruzi, cyangwa imibereho ya buri munsi.

1. Menya icyo ushaka neza

Intangiriro y’ubutwari ni ukumenya neza aho ushaka kugera. Andika inzozi zawe, uzishyire mu magambo asobanutse kandi zigaragaze aho wifuza kuba mu gihe kiri imbere. Umuntu udafite intego agendera ku mubare w’iminsi, naho ufite intego agendera ku murongo w’ubuzima.

2. Tegura gahunda ifatika

Inzozi zidafite gahunda ni nk’indege itagira umu Pilot. Tegura gahunda igaragaza intambwe ugomba gutera buri munsi. Umenye aho utangirira, aho ujya, n’uko ugera aho ushaka.

3. Kora cyane, kandi ntucike intege

Abagera kure si abahanga cyane, ahubwo ni abakora cyane kandi ntibacike intege. Imihigo isaba gukora buri munsi, n’iyo byananirana, ukongera ugahaguruka. Uko ugenda ukora, niko wegereza inzozi zawe.

4. Shaka abantu bagusunikira imbere

Inzozi nziza zikura neza iyo uzikikije abantu batekereza neza. Shaka inshuti, abajyanama, cyangwa abantu bakugira inama, aba bagufasha kudacika intege. Irinde kandi ujye kure abatuma ubura icyizere icyizere. Shishoza, uhitemo inshuti nyayo.

5. Komeza kwiga no kwagura ubumenyi

Isi ihora ihinduka. Umunyarwanda yagize ati “Uwanga kumenya yanga gukira.” Komeza kwiga, gusoma, no gushaka amakuru mashya ajyanye n’ibyo ukora. Ubumenyi bushya ni bwo bugufungurira imiryango mishya.

6. Tangira aho uri, uko uri

Ntugategereze igihe cyiza, amafaranga menshi cyangwa abantu bazagufasha. Tangira n’icyo ufite. Abageze kure nabo batangiye bafite bike, ariko bafite icyerekezo n’ubutwari.

7. Menya guhangana n’ibigeragezo

Inzira y’inzozi ntabwo ihora itoshye. Uzahura n’ibigeragezo, abantu batakumva, ndetse no gutsindwa. Ariko gutsindwa ni isomo; si iherezo. Buri kigeragezo gishobora kuba intangiriro y’intsinzi ikomeye.

8. Jya wibuka impamvu watangiye

Hari igihe ibintu bizakugora, ariko ibuka impamvu watangiye. Ibyo bizagufasha gukomeza kujya imbere n’iyo wumva ushidikanya. Impamvu nyinshi zifatika zifasha umuntu kutava ku izima.

9. Jya ushimira intambwe ntoya

Ntugategereze kugera ku ntego ya nyuma ngo uzabone kwishima. Shimira buri gikorwa gito wuzuza, kuko buri kimwe ni ikiraro kigana ku nzozi zawe. Umutima ushima utuma ukomeza kugira imbaraga.

10. Senga kandi wizere Imana

Ubushobozi bwa muntu bugira aho bugarukira. Gusaba Imana kuyobora inzira yawe ni intwaro ikomeye mu rugendo rwo kugera ku byo wifuza. Kuko uko wihatira gukora, Imana nayo igufungurira amarembo.

Kugera ku nzozi zawe si ikintu kibaho mu ijoro rimwe. Ni urugendo rusaba igihe, ukwihangana, no kwitangira. Ariko iyo wubatse ku mpamvu ifatika, ugashyiramo umurava n’ukwizera, buri kintu kirashoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Author

nyawelamberto@gmail.com

Related Posts

Impamvu 10 Zituma Urubyiruko Rwinshi Rutagera ku Ntego Zarwo.

Mu gihe isi ihora ihinduka kandi amahirwe yo gutera imbere akomeje kwiyongera, urubyiruko rwinshi rukomeje guhura n’imbogamizi zituma rutagera ku ntego zarwo....

Read out all

Menya ibintu wakora nk’Umusore, kugira ngo ukundwe n’Abakobwa cyane.

Basore, mufate akanya musome, turebere hamwe ibintu bigera kuri 14 wakora, kugira ngo abakobwa bakwiyumvemo bitagusabye kujya mu bapfumu no gukoresha amarozi....

Read out all

Ni iyihe mpamvu ituma utabona akazi kandi warize?

Ubushomeri mu rubyiruko rwize ni ikibazo gikomeye ku isi yose, ariko by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere harimo n’ u Rwanda....

Read out all

Ibintu 10 byagufasha gusinzira neza

Gusinzira bikwiriye ni ingenzi ku magara mazima y’umubiri no mu mutwe. Uretse kugufasha kwita neza kubyo ukora gusinzira binafasha umubiri gukira no...

Read out all