Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abagabo batatu bakurikiranyweho kugura no kugurisha amahembe y’inzovu afite ibiro 20 aturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ajyanywe kugurishwa ku mugabane wa Aziya.
Amakuru atangwa na RIB, avuga ko aba bafashwe ari Tuyisenge Mudatenguha, Sekamana Jean Felix na Shirumuteto Jean Pierre.
RIB iti “Bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 17 Ukwakira uyu mwaka bafite amahembe y’inzovu atatu yakaswemo ibice umunani, bafatwa mbere yo kuyashikiriza uwagombaga kujya kuyagurisha mu bihugu bya Aziya.”
RIB yasobanuye ko aba bakoresheje imodoka y’Akarere ka Burera, kuko Sekamana yari umushoferi wayo. Mu ibazwa ryabo, uwitwa Tuyisenge we avuga ko yakoraga nk’umukomisiyoneri muri ubu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu.
Tuyisenge akomeza avuga ko hari umuturage wo muri Kongo wari wamusabye kumushakira umuntu wamwambukiriza amahembe y’inzovu, nyuma nawe amuhuza na Shirumuteto Jean Pierre ayo mahembe arayohereza yambukijwe mu buryo bwa magendu.
Shirumuteto we avuga ko yinjiye muri ubu bucuruzi ashaka imibereho, adasanzwe acuruza amahembe y’inzovu. Bose ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye ibyaha nk’ibi byo gucuruza amahembe y’inzovu biboneka gake kuko usanga akenshi nababyishoramo baba bashaka gukoresha u Rwanda nk’izira yo kujya kuyagurisha mu bihugu byo hanze.
Yagize ati “Kubera ingamba zo kubirwanya ziba zarashyizweho, biboneka gake. Abafatwa bose baba bagerageza gukoresha u Rwanda nk’inzira. Aba bafashwe rero ni urugero rw’uko izo ingamba zikora kandi ufashwe wese ahanwa nk’uko amategeko abigena. Turasaba abantu kwirinda kubyishoramo.”
Iki cyaha gihanishwa ingingo ya 58 yo mu itegeko rigenga ibidukikije ivuga ko uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa uwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye aba akoze icyaha. Gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 frw).
