Igitaramo ‘Icyambu’ Israel Mbonyi agiye gukorera mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Mutarama 2026, cyajyanywe muri stade ‘Umuganda’ kivanywe ku kibuga cya Nengo nkuko byari bimaze iminsi byemejwe.
Igitekerezo cy’ibanze cyari uko iki gitaramo cyagombaga kubera muri sitade ya Rubavu, icyakora Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ntibwahita buyibaha.
IGIHE yamenye amakuru ko abari gufasha Israel Mbonyi iki gitaramo bari basabye stade “Umuganda” ariko birangira batayihawe kubera ko byari byitezwe ko ishobora kwakira umukino wa Super Cup.
Nyuma y’uko hamenyekaniye igihe uyu mukino uzabera bakabona ko bitagongana bahise bemerera Israel Mbonyi kuyikoreramo tariki 1 Mutarama 2026.
Israel Mbonyi azaba ataramira i Rubavu nyuma y’uko ku wa 25 Ukuboza 2025 azaba yataramiye muri BK Arena aho agiye gukorera igitaramo yise “Icyambu” kigiye kuba ku nshuro ya kane.
Itike ya make yo kwinjira muri iki gitaramo cy’i Rubavu bizaba ari 2000Frw mu myanya isanzwe, 5000Frw muri VIP, ibihumbi 10Frw muri VVIP ndetse n’ibihumbi 150Frw ku meza y’abantu umunani azaba ateye mu myanya y’icyubahiro.
Ni mu gihe amatike yo kwinjira mu cyo muri BK Arena ibihumbi 10Frw, ibihumbi 20Frw, ibihumbi 25Frw, ibihumbi 30Frw, ibihumbi 40Frw ndetse iya menshi ikaba ibihumbi 50Frw.
