Nyuma yo gutsinda Gorilla FC, Rayon Sports yagize amanota 20, ndetse ihita ijya ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imikino 12 imaze gukina.
Gorilla FC yo iri ku mwanya wa 10 n’amanota 15.
Umutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferrry, ari mu barebye uyu mukino.
Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi yabaye Ndayishimiye Richard wa Rayon Sports, ahabwa ibihumbi 100 Frw.
Umukino wabanjirije uyu wahuje AS Kigali na Bugesera FC warangiye ari 0-0.



