Minisitiri w’Imari mu Burundi, Dr. Alain Ndikumana, yatangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ubuyobozi bwa sosiyete FOMI ikora ifumbire mvaruganda bukomeje kumutera ubwoba kugira ngo abuhe amafaranga atarateganyijwe mu masezerano bwagiranye na Leta.
Uyu muyobozi yagaragaje ikibazo cye ku wa 27 Ukuboza 2025, ubwo yasobanuriraga abasenateri b’u Burundi umushinga wa Guverinoma wo kuvugurura ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2025/2026.
Minisitiri Ndikumana yavuze ko mu Ukuboza 2025, FOMI yamugejejeho inyandiko ebyiri zishyuza Minisiteri y’Imari amafaranga ivuga ko angana n’agaciro k’ifumbire yarengeje ku yo yari yaremereye Leta hashingiwe ku masezerano.
Yasobanuye ko muri iyi nyandiko, harimo isaba Leta amafaranga y’Amarundi (Fbu) miliyari 50,78 y’ifumbire y’inyongera yatanze mu gihembwe B na C cy’umwaka wa 2025, n’indi yo hagati y’igihembwe B 2024 na A 2025 ifite agaciro ka miliyari 6,83 Fbu, ariko ko atazemera gutanga amafaranga atari mu masezerano.
Ati “Mumbwire namwe ko ibi bintu twabikora. None aka si akamaramaza? Njyewe nta muntu n’umwe dupfa ikintu na kimwe, hanyuma icyo Imana yamfashije gusa, nzize ukuri nta kibazo kandi ndabizi ko ntacyo nzaba kuko iterabwoba ryo ndaribona. Ntacyo nzaba, icyerekezo 2060 nzakibona neza. Sinkekeranya. Ngibi rero ibintu tubayemo. Mumbwire, aya mafaranga ava he?”
Minisitiri Ndikumana yatangaje ko u Burundi bwaranzwe n’akajagari gakomeye mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari, kandi ko igihe kigeze ngo gahagararare.
Perezida wa Sena, Lt Gen Gervais Ndirakobuca, yasubije Minisitiri Ndikumana ko ibintu bitoroshye kandi ko abasenateri bamukomeje. Yamusezeranyije ubufasha mu kurwanya abajura kuko kugira ngo sosiyete y’Abarundi badakunda ihinduke, bisaba kudacika intege.
Ati “Kugira ngo iyi sosiyete yacu ihinduke, ni uko hatangira kuboneka bamwe bemera gushyira uko kuri ahabona. Abarundi ntibakunda ukuri, iyo uvuze ukuri rimwe na rimwe hari ubwo ujya no kukuzira. Ndabizi neza ko ukuri gutinda ariko kurasohora. Tuguteye intege rero, ntucike intege. Ibigukanga ntuzabibura, icyiza ni uko uwo ari we wese azabona ko ibyo uri kuvuga ari ukuri, uri kurwanira ubutunzi bwa Leta, urwanira ubutunzi bw’abenegihugu.”
Sosiyete FOMI yashinzwe muri Gashyantare 2019 kugira ngo igabanye ifumbire mvaruganda itumizwa mu mahanga. Yashinzwe na Adrien Ntigacika alias Ziranotse, uri mu bahererwe bakomeye mu Burundi.


