Kuva ku itariki 20 Ukuboza 2025, Arnold Ishimwe uzwi nka DJ Toxxyk ari mu maboko y’inzego z’umutekano aho ari gukorwaho iperereza rishingiye ku mpanuka yakoze igahitana umupolisi.
Amakuru mashya IGIHE ifite ni uko usibye kuba uyu musore agifunzwe, hari n’undi muntu ugishakishwa kuko yagize uruhare mu kumufasha gutoroka ubwo yari amaze gukora impanuka.
Niyonkuru Djuma uzwi nka Radju nawe wari wabanje gutabwa muri yombi akekwaho kumufasha gutoroka bivugwa ko yarekuwe mu minsi ishize.
Umwe mu bantu ba hafi y’uyu musore yabwiye IGIHE ko ubwo DJ Toxxyk yari amaze gukorera impanuka kuri Peyage, yahise ahamagara inshuti ye Radju.
Radju azwi cyane muri Siporo y’u Rwanda kuko yakiniye Kiyovu Sports na Rayon Sports igihe kinini, gusa kuva yahagarika umupira w’amaguru, asigaye agaragara cyane mu bikorwa by’imyidagaduro.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko muri icyo gitondo cyo ku Cyumweru tariki 20 Ukuboza, DJ Toxxyk mu bantu yamenyesheje ibimuhayeho harimo Radju ndetse ahita amusanga mu rugo iwe ku Gisozi.
Aho ku Gisozi ni ho bemeranyije igitekerezo cyo guhita bava mu Mujyi wa Kigali, berekeza i Karongi aho uyu musore yafatiwe. Ntibizwi neza aho bari berekeje ariko hari uwabwiye IGIHE ko bishoboka ko bari bafite gahunda yo gukomeza bakaba bajya muri RDC, ibindi bakabikurikirana batari ku butaka bw’u Rwanda.
DJ Toxxyk yasanganywe ibiyobyabwenge mu rugo rwe
IGIHE ubwo yatangazaga bwa mbere ko Polisi y’Igihugu yataye muri yombi DJ Toxxyk, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo harebwe niba uyu musore yari yanyoye ibisindisha.
Umwe mu bantu ba hafi b’uyu musore unaherutse kumusura aho afungiye, yabwiye IGIHE ko ubwo yafatwaga yemereye inzego z’umutekano ko yatwaye imodoka yasinze.
Hari amakuru kandi avuga ko inzego z’umutekano zabashije kubona amashusho y’aho yari yanywereye ijoro ryose mbere y’uko iyo mpanuka iba.
Uwahaye IGIHE amakuru yagize ati “Amashusho ya camera zo mu kabari amugaragaza ari kumwe n’abandi ari kunywa ‘shots’ za liqueur. Ntabwo ari inzoga zoroheje yari yanyweye.”
Hari n’andi makuru avuga ko nyuma y’iyi mpanuka, hasatswe urugo rwe, agasanganwa ibiyobyabwenge.
Umutangabuhamya ati “Yasanganywe amagarama y’ibiyobyabwenge iwe, kandi yemera ko yabikoreshaga. Ntabwo nakubwira ibyo aribyo ariko na we arabyemera”.
Nta ‘permis’ agira
Kimwe mu byatumye ikibazo cya DJ Toxxyk gikomera ni uko ubwo yakoraga impanuka, byaje kugaragara ko nta ruhushya rwemewe rwo gutwara ikinyabiziga agira.
Ibyo bihumira ku mirari kuko yari yanyweye inzoga yasinze kandi byombi ari ibintu bibujijwe ku muntu utwaye ikinyabiziga.
Abaganiriye na DJ Toxxyk bamubaza ibyabaye, babwiye kigari connect ko atibuka ikintu icyo ari cyo cyose cyagejeje ku mpanuka ndetse n’uburyo yagenze.
Umwe ati “Birashoboka ko impamvu atabyibuka ari uko atari ameze neza kuko yari yamaze ijoro ryose mu kabari”.
Umunyamategeko waganiriye na kigari connect yavuze ko iyo impanuka iba DJ Toxxyk ntagerageze gutoroka, agahita yijyana kuri Polisi cyangwa se akayimenyesha ibibaye, dosiye ye itari kugira uburemere nk’ubwo ifite uyu munsi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye IGIHE ko dosiye ya DJ Toxxyk yashyikirijwe Ubushinjacyaha, gusa yirinda kugira ikindi atangaza ku biyikubiyemo.

Dosiye ya DJ Toxxyk yashyikirijwe Ubushinjacyaha
