Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agura abanyamahanga kugira ngo bamufashe gukora Jenoside.
Rutaremara yatangiye ubu butumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 9 Mutarama 2026, asobanura uburyo ba mpatsibihugu basenya ibihugu byinshi bitwaje icyo bita ‘ubwigenge’.
Yasobanuye ko abaturage bamenye basobanukiwe, barwanyije imigirire ya ba mpatsibihugu, ba mpatsibihugu bari bugarijwe bafata icyemezo cyo kugura bamwe muri bagenzi babo kugira ngo babafashe kubarwanya.
Uyu munyapolitiki yatangaje ko Abanyafurika b’abagizi ba nabi na bo bagura ba mpatsibihugu bo mu Burengerazuba bw’Isi cyangwa bamwe bo mu bayobozi bo muri Afurika kugira ngo babashyigikire.
Ati “Ntibitangaje, amafaranga ntacyo adakora”.
Yavuze ko na Tshisekedi yaguze abo bantu “hamwe na bamwe mu bayobozi ba Afurika bakamufasha gukora jenoside muri RDC; kandi bakabikora.”
Ingabo za RDC, imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bimaze igihe kinini bigaba ibitero ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda batuye mu Burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ibi bitero by’indege z’intambara, drones n’imbunda ziremereye bishyigikirwa ku mugaragaro na Leta y’u Burundi kuko hashingiwe ku masezerano yagiranye na Tshisekedi mu 2022, yohereje mu burasirazuba bwa RDC abasirikare babarirwa mu bihumbi kugira ngo bamufashe.
Leta y’u Bubiligi na yo ivugwaho koherereza ingabo za RDC ibikoresho byo kwifashisha muri ibi bitero no kohereza abasirikare bo kuzitoza uko zakwitwara ku rugamba; ariko bigakorwa mu ibanga.

