Nyuma yo utsinda Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino wa Super Coupe 2025, abakinnyi b’ikipe y’Ingabo basangiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino wa Super Coupe 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga usanzwe ari Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, yari yasuye abakinnyi b’ikipe y’Ingabo abasaba kuzegukana iki gikombe batsinze umukeba wa bo.
Nk’uko yari yabibasezeranyije mbere y’umukino, uyu Muyobozi yafashe umwanya wo gushimira abakinnyi nyuma yo kubona iyi ntsinzi y’ibitego 4-1 ndetse bahabwa agahimbazamusyi nk’uko byari isezerano.
Umuhango w’umusangiro ku batoza n’abakinnyi ba APR FC ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe burimo Brig. Gen, Déo Rusanganwa na Gen. Mubarakh Muganga, wabaye ku wa 12 Mutarama 2026, ubera ku Cyicaro Gikuru cy’ikipe y’Ingabo [Mess] giherereye ku Kimihurura.
Buri mukinnyi yahawe ibahasha irimo amafaranga y’agahimbazamusyi bivuwa ko yari 1000$, mu rwego rwo kubashimira intsinzi bakuye ku mukeba.
Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Mubarakh, yanabasabye kuzegukana igikombe cy’irushanwa ry’Intwari rizakinwa mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.






