Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yerekeje iwabo mu Bufaransa aho yagiye kwita ku mubyeyi we [Mama] urwaye, ariko asiga ahagaritse rutahizamu, Ndikumana Asman bivugwa ko atishimiye uko yakinnye ku mukino baheruka gutsindwamo na APR FC ibitego 4-1.
Bivugwa ko uyu Mufaransa, yasabye uruhushya rwo kujya iwabo kwita ku mubyeyi we urwaye, bivugwa ko ari mama we.
Gusa yasize asabye ko Asman atazakina umukino wa Al-Hilal SC. Bivugwa ko azagaruka nyuma y’icyumweru.
Amakuru avuga ko Ferry utoza Murera, atishimiye uko uyu rutahizamu yakinnye ku mukino wa Super Coupe, aho amakuru avuga ko uko yari yamusabye gukina n’umwanya yari yamusabye gukinaho, atari byo yakoze.
Bivugwa ko umutoza yari yamusabye gukina ku ruhande mu busatirizi ariko we aza guhitamo kwihindurira umwanya ajya gukina nka rutahizamu wuzuye ahazwi nko kuri nimero icyenda.

