Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano z’igihugu cyabo, bazira gutoroka akazi ka gisirikare nyuma yo kwirukanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi ba AFC/M23.
Amakuru aturuka mu basirikare bakuru b’igisirikare cy’u Burundi (FDNB) avuga ko aba basirikare, bakimara gusubira mu gihugu cyabo, bahise bashyira intwaro zabo mu bubiko, bambara imyenda ya gisivile maze bajya kwivanga mu baturage, ntibongera kugaruka ku mirimo ya gisirikare.
Umwe mu ba ofisiye bakuru b’u Burundi, utashatse ko amazina ye ajya ahabona kubera impamvu z’umutekano, yatangaje ko bamwe muri abo basirikare kuva mu kwezi k’Ukuboza gushize basabye uruhushya rwo kujya gusura imiryango yabo, ariko bakabigira inzira yo gutoroka burundu.
Uyu musirikare yabwiye Pacifique Nininahazwe, impirimbanyi ihunze ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye, ko hari abasirikare benshi bari bafite pasiporo bahise bahungira mu mahanga, bamwe bajya mu bihugu by’akarere, abandi bakagera no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, cyane cyane i Dubai.
Amakuru akomeza avuga ko abasirikare batsinzwe n’inyeshyamba za M23 bagaruwe bakoherezwa ku Mudubugu, aho benshi bahisemo kwitandukanya n’akazi ka gisirikare burundu, ibintu bivugwa ko byahaye isomo rikomeye ubuyobozi bwa FDNB.
Ati:
“Hari benshi bagiye gusura imiryango yabo bahita bagumayo. Abari bafite pasiporo bo bamaze kugenda; bamwe bari mu bihugu by’akarere, abandi bageze i Dubai. Abasirikare batagarutse bararenga 500.”
Nk’uko amakuru abivuga, igisirikare cy’u Burundi cyakajije ibikorwa byo guhiga abo basirikare batorotse, cyane cyane ku mipaka y’igihugu n’inkengero zacyo. Ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, hashyizwe abasirikare bambaye imyenda ya gisivile mu rwego rwo gufata abo bakekaho gutoroka cyangwa abafitanye isano nabo.
Mu biturage bitandukanye, hoherejwe urutonde rw’amazina y’abasirikare batorotse, kugira ngo abayobozi b’inzego z’ibanze n’imbonerakure babone uwo babonye bamufate byihuse.
N’ubwo ibi bikorwa byo gutoroka bikomeje gufata indi ntera, Leta y’u Burundi yakomeje kohereza abandi basirikare muri RDC, aho boherejwe mu bice bya Bibokoboko, Point Zéro na Milimba muri Teritwari ya Fizi, ndetse no mu bikorwa byo kurinda umujyi wa Kalemie.


