Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ikiza cy’inkubi y’umuyaga yiswe ‘Melissa’ iherutse kucyibasira.
Amakuru IGIHE ikesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda avuga ko aba basirikare bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026.Aba basirikare boherejwe binyuze mu masezerano u Rwanda rufitanye na Jamaica. Babarizwa muri brigade ikora ibijyanye n’ubwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda.
Mbere yo guhaguruka i Kigali, aba basirikare bahawe impanuro n’Umuyobozi wa Diviziyo irwanisha Imodoka za Gisirikare, Brig Gen Faustin Tinka, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Yasabye kuzakoresha ubumenyi bwose bafite n’ubunyamwuga mu gusohoza neza ubutumwa bagiyemo, ashimangira ko ari icyizere bagiriwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.Brig Gen Faustin Tinka yavuze ko ibyo aba basirikare bazakora, ingaruka zabyo nziza zigomba kugera ku bo bagiye gufasha.
Yabibukije indangangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda zirangajwe imbere n’imyitwarire myiza kuko ariyo yubakirwaho byose.Ati “Ni indangagaciro zatumye mubona izi nshingano.
”Tariki ya 28 Ukwakira 2025 ni bwo iyi nkubi y’umuyaga yibasiye ibice byinshi bya Jamaica, cyane cyane mu gice cya St Elizabeth na Black River. Urwego rushinzwe iteganyagihe rwasobanuye ko yari ifite umuvuduko wa kilometero 298 ku isaha.
Abantu 45 bishwe n’iyi nkubi y’umuyaga, mu gihe abandi barenga 15 baburiwe irengero nk’uko byatangajwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, OCHA.Ibigo by’amashuri 450 n’inzu z’abaturage zirenga ibihumbi 120 byarangiritse.
Mu baturage ibihumbi 626 bagizweho ingaruka n’iki kiza, 950 ntibafite aho kuba kuko inzu zabo zasenyutse burundu.Banki y’Isi yagaragaje ko ibyangijwe n’iki kiza bibarirwa mu gaciro ka miliyari 8,8 na miliyari 15 z’Amadolari, hafi 41% by’umusaruro mbumbe w’igihugu cyose.


