Mu gihe ashinja u Rwanda gufata RED Tabara, mu bihe bitandukanye abarwanyi b’uyu mutwe bagiye bafatirwa mu Rwanda, bagasubijwe u Burundi.
Muri Nzeri 2020, Ingabo z’u Rwanda zafashe abarwanyi 19 b’Abarundi biyemereye ko bagize umutwe wa RED Tabara, binjiye ku butaka bw’u Rwanda banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ku gice cy’Akarere ka Nyaruguru.
Uwo munsi ni nabwo RED Tabara yari yatangaje ko iri kurwana n’ingabo za Leta y’u Burundi, harimo imirwano yabaye ku wa 26 na 27 Nzeri 2020 mu gace ka Kabarore mu Ntara ya Kayanza na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.
Ni umutwe uvuga ko urwanira ko u Burundi bwagira amahoro arambye n’ikibazo cy’impunzi kikabonerwa umuti.Ingabo z’u Rwanda zifashe aba barwanyi mu gihe ku wa 27 Kamena 2020, abantu bitwaje intwaro bagera mu 100, bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa za rockettes, bagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru kigwamo bane mu bakigabye, ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bagakomereka byoroheje.
Bari bafite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanza, uri mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi.RDF yatangaje ko baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.
Ibyo ni ibigaragaza ko mu gihe rwo rukumira ibikorwa by’abashaka kugirara nabi u Burundi, bwo bwabaye indiri y’abaruvutsa umutekano.

