Abanya-Uganda barenga miliyoni 21 kuri uyu munsi baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ategerejwemo kumenya niba Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 81 azegukana manda ya karindwi, n’uko azayitsinda ku majwi angahe, kuko ari we uhabwa amahirwe menshi kurusha abandi bakandida bahatanye.
Aya matora abaye Museveni ahanganyemo na Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, bari basanzwe bahanganye no mu matora aheruka. Ikusanyabitekerezo ryakozwe mbere gato y’uko amatora aba ryagaragazaga ko Museveni ashobora kubona amajwi agera nibura kuri 60%, mu gihe Bobi Wine yari ahabwa hafi 30%, andi majwi agasigara agabanywa n’abandi bakandida.
Abakandida bose bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu ni umunani, kandi bose ni abagabo. Usibye Perezida Museveni na Bobi Wine, abandi ni Frank Bulira, Robert Kasibante, Joseph Mabirizi, Nathan Nandala Mafabi, Mugisha Gregory Muntu na Mubarak Sserunga Munyagwa. Nta mukandida w’umugore wigeze wiyamamaza muri aya matora.
Mbere y’uko itora ritangira, Komisiyo ishinzwe Itumanaho muri Uganda yafashe icyemezo cyo guhagarika internet by’agateganyo, ivuga ko ari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’amakuru apfuye ashobora guteza imvururu, nk’uko byabaye mu matora aheruka. Icyakora, ibi ntibyabujije abaturage gukoresha ikoranabuhanga binyuze mu zindi mbuga zitandukanye zitifashisha internet isanzwe.
Rumwe mu mbuga Abanya-Uganda bakoresheje mu kumenyekanisha amakuru ajyanye n’amatora ni Bitchat, urubuga rutari ruzwi cyane, rwashinzwe na Jack Dorsey washinze Twitter mbere y’uko ayigurisha, igahinduka X. Muri iyi minsi y’amatora, Bitchat yabaye imwe mu mbuga zakuwe cyane kuri Play Store no kuri App Store muri Uganda.
Jack Dorsey yari yatangaje umwaka ushize ko abantu bakwiye kutishingikiriza gusa kuri internet mu guhanahana amakuru, ari na yo mpamvu muri Nyakanga yahisemo gushyira ahagaragara Bitchat, urubuga rutagendera kuri internet ahubwo rukoresha ikoranabuhanga rya Bluetooth mu guhuza abantu no kubemerera guhererekanya ubutumwa.
Ku bijyanye n’itora, ibiro by’itora muri Uganda byafunguye Saa Moya z’aho (Saa Mbili z’i Kigali). Usibye gutora Perezida, abaturage banatoye abagize Inteko Ishinga Amategeko ku rwego rwa buri karere. Hagomba gutorwa Abadepite 353 bahagarariye ibice bitandukanye by’igihugu, mu gihe abadepite bahagarariye abagore ari 146, umwe muri buri karere.
Perezida Museveni yatoreye ku ishuri ribanza rya Karo riherereye mu Burengerazuba bwa Uganda. Nyuma yo gutora, yabwiye abanyamakuru ko yatoye Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, anagaragaza icyizere ko agomba gutsinda akabona nibura amajwi 80% mu gihe nta bikorwa byo kwiba amajwi byaba bibayeho. Yavuze ko bidashoboka ko Bobi Wine yamuhigika.
Museveni yiyamamaje ashingiye ku ntero yo “gusigasira ibyagezweho”, avuga ko azakomeza guharanira umutekano w’igihugu no guteza imbere ubukungu kugira ngo Uganda igere mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciriritse. Ku rundi ruhande, Bobi Wine w’imyaka 43 yakomeje kugaragaza ko yiyamamaza asaba urubyiruko guharanira impinduka mu buyobozi, avuga ko ari zo zatuma ubukungu bw’igihugu buzamuka n’imibereho y’abaturage igahinduka.
Aya matora yakoreshejwemo ikoranabuhanga mu kwemeza umwirondoro w’utoye, hifashishijwe imashini zizwi nka BVVK. Icyakora, mu bice bimwe na bimwe by’igihugu izi mashini zagaragaje ibibazo byo kudakora. Komisiyo y’Amatora yatangaje ko aho izo mashini zaba zanze gukora, itora rigomba gukomeza hakoreshejwe lisiti zisanzwe z’itora.
Perezida Museveni yemeje ko yamenye ibibazo byabayeho kuri izo mashini mu gitondo, avuga ko we ubwe yatoye akoresheje ikoranabuhanga. Ati “Igikumwe cyanjye cyanze, ariko isura yanjye yo yahise yemezwa ako kanya.”
Yagarutse kandi ku ngingo imaze igihe ivugwa mu matora yo muri Uganda ijyanye n’ibikorwa byo kwiba amajwi, avuga ko ari ikibazo cyatangiye kuva mu myaka ya 1960. Yavuze ko mu matora yo mu 1989 ari bwo hashyizweho uburyo bwo gutora abantu bari ku murongo mu rwego rwo kwirinda kwangiza impapuro z’itora, ariko nyuma bigaragara ko butabangamira ibanga, bityo mu 1994 hagarurwa uburyo bwo gutora hakoreshejwe impapuro.
Museveni yanashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe gukoresha impapuro mpimbano z’itora mu matora aheruka, avuga ko zagize ingaruka ku majwi agera kuri miliyoni 2,7. Yavuze ko zimwe zacapiwe mu gace ka Nkrumah izindi zigaturuka i Dubai, ari na yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gukoresha ikoranabuhanga.
Ku rundi ruhande, Bobi Wine yatangaje ko mu gihugu hose hari ibikorwa byo kwiba amajwi, avuga ko internet yakuweho mu rwego rwo guhisha ibiri kuba. Yagize ati “Isi igomba kumenya ibiri kubera muri Uganda ku munsi w’amatora. Hari impapuro mpimbano z’itora ziri gukwirakwizwa, indorerezi z’amatora zarafunzwe, abandi barirukanwa, kandi imashini za BVVK zanze gukora mu bice byinshi.”
Bobi Wine yatoreye mu karere ka Wakiso, ahitwa Freedom Square muri Magere.
Museveni uhabwa amahirwe menshi yo kongera gutsinda amaze ku butegetsi kuva mu 1986, mu gihe Bobi Wine bahanganye yari afite imyaka ine y’amavuko Museveni ajya ku butegetsi. Mu matora aheruka, Museveni yagize amajwi 58% mu gihe Bobi Wine yagize 35%.
Nyuma y’uko itora rirangira, biteganyijwe ko amajwi y’agateganyo atangazwa mu masaha 48. Amajwi abarirwa kuri buri site y’itora mbere yo koherezwa kuri Komisiyo y’Amatora. Umukandida agomba kubona hejuru ya 50% kugira ngo atsinde, bitabaye ibyo hakateganywa itora rya kabiri mu minsi 30.
Hagati aho, Abanya-Uganda baba mu Rwanda basabwe kujya gutorera mu gihugu cyabo, kuko nta biro by’itora byashyiriweho muri Kigali.






