Mu Buyapani, umusore w’imyaka 18, akaba umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gushyira uburozi mu byo kurya bya nyirarume agamije kumwica, kubera ko atari agishoboye kwihanganira urusaku rwo kugona kwe.
Uwo musore atuye mu Mujyi wa Ichibara, mu Ntara ya Chiba mu Buyapani, yatawe muri yombi aregwa icyaha cyo kugerageza kwica umuntu, nyuma yo gukekwaho gukatakata uduce duto duto two ku giti kitwa ‘oleander’ ubundi gifatwa nk’ururabo kuko kigira indabyo nziza zirimo izitukura, umweru n’izindi.
Ariko icyo giti kinafatwa nk’uburozi ku buzima bw’abantu ku buryo ukiriye aba ashobora kurwara cyane cyangwa se akaba yanapfa mu gihe adatabawe vuba, ngo agezwe kwa muganga. Icyamuteye gukora ibyo ngo ni ukunanirwa gukomeza kwihanganira urusaku rwo kugona k’uwo nyirarume kandi babana mu nzu, bikagera aho yumva nta kindi yakora.
Polisi yatangaje ko uwo mugabo warusimbutse, mu gihe yari agiye gufata ifunguro rye rya ku manywa, yumvise ibyo kurya byahinduye icyanga cyabyo gisanzwe, ahita yihutira gucira ibyo yari amaze gutamira.
Gusa bidatinze, yahise atangira kugaragaza ibimenyetso birimo kokera mu kanwa n’uburibwe bukabije mu nda, bituma ajyanwa kwa muganga byihutirwa. Isuzuma ryakozwe ku mafunguro yari ari ku isahani yari yateguriwe ryagaragaje ko yari arimo uburozi bwinshi ‘oleandrin’ bukomoka kuri icyo giti, ku buryo bushobora no kwica umuntu.
Uwo musore akimara gufatwa, mu gihe cyo kubazwa icyamuteye gukora icyo gikorwa, ubwe ngo yibwiriye abagenzacyaha ko yabikoze abigambiriye rwose kuko yari arambiwe.
Yagize ati, “Sinashoboraga gukomeza kwihanganira urusaku rukabije rwo kugona kwa marume, ni yo mpamvu nafashe icyemezo cyo kumwica.”
Nyuma yo kurogwa na mwishywa we, ku bw’amahirwe, uwo mugabo w’imyaka 53, ubusanzwe wikorera ku giti cye, yafashijwe n’abaganga, bamufasha gusohora ubwo burozi mu mubiri bushiramo arakira neza.

