sponsored

FARDC yahitanye Col Makanika ikoresheje drone

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), gifatanyije na Wazalendo ndetse n’abasirikare b’u Burundi, cyagabye igitero cya drone gihitana Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika, uyobora umutwe wa Twirwaneho.

Ni mu gitero cya drones cyagabwe ahitwa mu Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Abashyigikiye Kinshasa bavuga ko abasirikare 6 barimo Col Makanika wanze gukomeza kwihanganira uburyo abaturage badafite kirengera bakomeje kwicwa na Tshisekedi bahasize ubuzima.

Umwe mu bavuganye n’umuryango wa Col. Makanika yabwiye Kigali Connect ko bamubwiye ko yapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts
en_USEnglish